Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yafatanyije n’urubyiruko kubakira inzu umuturage utishoboye

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku itariki 19, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yafatanyije n’urubyiruko rugera kuri 200 kubakira inzu n’ubwiherero umuturage utishoboye witwa Bakundukize Elina, uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko utuye mu kagari ka Rugendabari, ho mu murenge wa Mukarange.

Imirimo abapolisi bayobowe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya bafatanyije n’urwo rubyiruko rwiganjemo Abakorerabushake mu gukumira ibyaha harimo gusiza ahazamuwe iyo nzu, kuvoma amazi yo gukatisha icyondo cyo kuyihoma, gutema no gutunda ibiti byo kuyubakisha, gutinda ubwiherero yubakiwe; hanyuma hakaza igikorwa nyirizina cyo kubaka iyo nzu (iki gikorwa kikaba kizakomeza kugeza yuzuye.)

Bubakiye kandi ubwiherero undi muturage utishoboye utuye muri aka kagari witwa Kamonyo Athanase ufite imyaka 54 y’amavuko.

Aba bombi (Bakundukize na Kamonyo) bashimye Polisi n’urwo rubyiruko ku bikorwa bibateza imbere babakoreye bifite agaciro k’ibihumbi  300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ry’ishimwe, Bakundukize yagize ati,"Umutima uzirikana abandi; cyane cyane abatishoboye bageze mu za bukuru nkatwe muzawuhorane. Imana izabiture ineza mungiriye. Ubu ndishimye cyane kubera ko mu minsi mike nzaba ndi mu nzu itanteye impungenge dore ko iyo ntuyemo ishaje."

Nyuma y’ibyo bikorwa, AIP Mujawamariya yaganirije urwo rubyiruko ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.

Yarubwiye ko ibiyobyabwenge  bishyira mu kaga ubuzima bw’ubinywa kubera ko bimutera uburwayi butandukanye; kandi ko bimutera gukora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura, n’ibindi; hanyuma arugira inama yo kubyirinda no gukangurira bagenzi babo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda kubyishoramo.

AIP Mujawamariya yarubwiye kandi ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kureka ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu n’abagituye. Ibi byiyongera ku nshingano zayo za buri munsi zo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo. Mu byo ikora harimo koroza imiryango itishoboye iyiha inka, kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, kuyubakira no kuyisanira amazu no gutera inkunga y’amafaranga abatwara abagenzi kuri moto, Abarobyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.