Mu rwego rw’ubufatanye mu guteza imbere isuku, ku itariki 21 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Kayonza yafatanyije n’abaturage kubakira bamwe muri bo batishoboye ubwiherero, kandi babasanira amazu batuyemo.
Uyu muganda wabereye mu mirenge yose igize aka karere. Imiryango 51 yasaniwe amazu, inubakirwa ubwiherero 46. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abapolisi bakorera hirya no hino muri aka karere.
Imirimo yakozwe harimo kuvoma amazi yo gukatisha icyondo, guhoma ayo mazu, kuyakurungira, gucukura imyobo y’ubwiherero, gutema no gutunda ibiti byo kubutinda n’ibikorwa nyirizina byo kubwubaka.
Umwe mu basaniwe inzu akanubakirwa ubwiherero utuye mu kagari ka Byimana, mu murenge wa Ndego witwa Kankindi Pétronille yagize ati," Ibyishimo byandenze. Ndabashimye mbivanye ku mutima. Umuco mwatojwe wo gufasha abatishoboye muzawuhorane, ndetse muzawutoze abandi."
Uyu mugore ufite umuryango w’abantu batanu yagize na none ati,"He no kongera kugira impungenge ngo inzu iratugwaho. Ubu irakomeye ndetse ifite isuku. Nta gushidikanya ko ibi byose bituruka ku kuba igihugu cyacu gifite Ubuyobozi bwiza buzirikana icyateza imbere Abaturage bacyo."
Undi ufite umuryago w’abantu bane wubakiwe ubwiherero utuye mu kagari ka Ruhumba, mu murenge wa Kabare witwa Nyirahabimana Marthe yagize ati, "Kuba tutagiraga ubwiherero si uko tutazi akamaro kabwo, ahubwo byatewe n’ubushobozi buke. Ndashima Polisi n’abaturanyi bacu batuzirikanye bakabutwubakira. Muri make batugize Abasirimu; kandi tubijeje ko tuzajya tubukorera isuku."
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza w’agateganyo, Chief Inspector of Police (CIP), Octave Mutembe yavuze ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kugeza abatishoboye batuye aka karere basaniwe inzu , abandi bubakirwe ubwiherero.
Yagize ati,"Ibi twakoze biri muri gahunda y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo; kandi abashyize hamwe bagamije ineza yacyo n’abagituye nta kibananira. Tuzakomeza gufatanya n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu bikorwa by’iterambere bitandukanye."
Yibukije abatuye aka karere ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye, ukaba n’inkingi ya mwamba y’amahoro n’ituze; bityo asaba buri wese kwiha umukoro wo gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zigikumira.
Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa by’iterambere bitandukanye. Mu byo yakoze harimo koroza imiryango itishoboye iyiha inka, kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza, kuyubakira no kuyisanira amazu, gutera ibiti no gutera inkunga y’amafaranga abatwara abagenzi kuri moto, Abarobyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda. Ibi bikaba byiyongera ku nshingano zayo za buri munsi zo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Kinyarwanda
English











