Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yafashe uwari ugiye gukwirakwiza ibiro 30 by?urumogi mu baturage

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego kubufatanye n?izindi nzego z?umutekano bafashe Bizabalimana Cleophas w?imyaka 27 ahetse kuri moto ibiro 30 by?urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage bo mu Murenge wa Kabarondo. Uyu akaba aje akurikira abandi bane nabo bafashwe k?umunsi w?ejo kuwa Kabiri muri uwo Murenge mu Kagari kamwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza, Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata yavuze ko Polisi kubufatanye n?izindi nzego z?umutekano mu masaha ya saa cyenda z?urukerera (3h00) aribwo bafatiye Bizabalimana mu Mudugudu wa Gasabo, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

Yagize ati ?Polisi n?izindi nzego z?umutekano bari bafite amakuru ko mu muhanda wo muri uriya Mudugudu wa Gasabo ariho hambukira abakwirakwiza ibiyobyabwenge, ubwo bari muri ako gahanda kerekeza kuri kaburimbo mu kazi nk?uko bisanzwe ko gucunga umutekano ,Bizabalimana yaraje abageraho ahetse igikapu kuri moto baramuhagarika bamubaza aho agiye ababwira ko agiye i Kabarondo mu isoko bamubajije ibyo ahetse muri icyo gikapu ntiyabivuga niko guhita bakirebamo basanga n?urumogi rungana n?ibiro 30 kandi nta n?icyangombwa na kimwe afite cy?iyo moto avuga ko ari iye.?

SSP Fata yongeye kuburira abacuruza n?abakwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubireka burundu kuko Polisi kubufatanye n?izindi nzego zaba iz?umutekano n?iz?ibanze ndetse n?abaturage ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera. Yanibukije abanwa ibiyobyabwenge kubicikaho kuko bibagiraho ingaruka mbi.

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya batanga amakuru y?aho bacyetse ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu ikorwa ry?ibindi byaha biteza umutekano muke.

Bizabalimana yashyikirijwe Urwego rw?Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndego kugira ngo hakorwe iperereza.

Inkuru bijyanye: Kayonza: Polisi yafashe abantu bane bari bagiye gukwirakwiza ibiro 20 by?urumogi

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.