Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi, Polisi yo mu karere ka Kayonza yatahuye bitandukanye byari biherutse kwibwa umuturage wo mu kagari ka Kageyo Umurenge wa Mwiri.
Ibikoresho byafashwe harimo televiziyo nini zizwi nka “Flat screen”, na Telefone zigezweho (Smart Phone), bikaba byafatanywe uwitwa Karake Emmanuel wahise anafatwa na Polisi akekwaho ubu bujura.
CIP Kanamugire yavuze ko Karake yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage kuko aribo bavuze aho aherereye.
Yavuze kandi ko hari abandi bagishakishwa bashobora kuba bafite aho bahuriye n’ubu bujura.
Aha yavuze ati:”Hari abandi bantu batanu (5) tugishakisha kuko bikekwa ko bafite uruhare muri ubu bujura, kandi ibikoresho byafashwe byahize bisubizwa nyirabyo.”
Nyuma yo gusubizwa ibikoresho bye, Pasiteri Mugisha James yashimiye Polisi yatahuye ibikoresho bye byari byaribwe ikanafata umwe mu bakekwaho kubyiba.
Yavuze ati:”Aba bajura bitwikiriye ijoro, bafatanya n’imvura icyo gihe yagwaga ari nyinshio bamena idirishya barinjira biba ibikoresho bitandukanye. Muri iryo joro ntitwamenye ko twibwe ahubwo twabibonye mu gitondo tubyutse ari nabwo twahise tubimenyesha Polisi nayo igatangira gushakisha abatwibye.”
Yakomeje avuga ati:’Nishimiye ko ibikoresho byanjye byari byaribwe bibonetse, iki ni ikimenyetso kigaragaza ko Polisi n’abaturage bakoreye hamwe nta cyahungabanya umutekano.”
Kinyarwanda
English










