Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira saa saba abapolisi bakorera mu Karere ka Kayonza bafashe uwitwa Habumugisha Theresphore w?imyaka 49 bamucyekaho kwiba litiro 38 za mazutu. Biracyekwa ko yari umwe mu bantu bari bamaze kuvoma iyo mazutu mu ikamyo y?umunyamahanga ukomoka muri Tanzaniya wari uyizanye mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana yavuze ko Habumugisha yafatiwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo, Akagari ka Cyinzovu, Umudugudu wa Akinyenye. Yavuze ko bavomye mazutu nyuma y?aho iyo kamyo yari igize ikibazo igapfa umushoferi wari uyitwaye akajya kuryama agasinzira ntamenye ko barimo kumwiba.
CIP Twizeyimana yagize ati? Amakuru yatugezeho saa saba z?ijoro duhamagawe na bamwe mu bashoferi b?abanyamahanga batwara amakamyo azana ibicuruzwa mu Rwanda. Bageze hariya twavuze haruguru basanga hari ikamyo yahapfiriye iri ku muhanda uyitwaye yagiye kuruhuka, babona abantu barimo kuvoma mazutu bahita biruka. Babonye birutse abo bashoferi nibwo bahise baduhamagara turatabara.?
CIP Twizerimana yakomeje avuga ko ako kanya abapolisi bahise bahagera basanga koko hari abantu bamaze kuvoma iyo mazutu mu ikamyo ndetse bahataye amajerikani 4 arimo ubusa. Muri ako kanya abapolisi bafashe Habumugisha warimo kugenda hafi aho ndetse hafi y?aho bamufatiye bahasanga amajerikani abiri arimo mazutu litiro 38.
CIP Twizeyimana yagize ati? Abo bashoferi badutabaje ariko hari n?abantu bari hafi aho barimo kubatera amabuye ngo barebe ko bahava bakagaruka kuvoma mazutu. Twahise dufata Habumugisha arimo kugenda aho hantu ndetse hafi ye tuhabona akazu kavomerwamo amazi turebyemo dusangamo litiro 38 za mazutu, Hamumugisha ntiyabashije gusobanura ikimugeza aho hantu mu masaha yo mu gicuku saa saba, afatwa atyo nk?ucyekwa kuba umwe muri bariya bibaga.?
Habumugisha yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo kugira ngo hatangire iperereza.
Umushoferi w?umunya Tanzania wari utwaye ikamyo yarimo kwibwamo amavuta yashimiye Polisi y?u Rwanda yatabariye ku gihe ndetse akabona mazutu ye bari bibye.
Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y?iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n?abantu barenze umwe.

Kinyarwanda
English










