Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yafashe abantu babiri bacukura amabuye y?agaciro mu buryo butemewe

Tariki ya 03 Werurwe, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe abantu 2 bacukura amabuye y?agaciro mu buryo butemewe n?amategeko, bafatiwe mu Murenge wa  Ruramira , Akagali ka Bugambira, Umudugudu wa Agasharu.

Abafashwe ni abagore babiri aribo Kwiringira Rachel na Musabyimana Jeanne, bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro bunyuranijwe n?amategeko. Bafatanwe ibiro bine by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, bari bamaze kuyacukura mu kirombe cya rwiyemezamirimo ufite isosiyete yitwa Bugambira Mining Company (BMC).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abashinzwe umutekano w?icyo kirombe.

Yagize ati? Abashinzwe kurinda ikirombe  batanze amakuru ko hari abantu barimo gucukura amabuye y?agaciro mu kirombe cya rwiyemezamirimo. Polisi yahise yihutira kugera aho hantu ifatiramo bariya bagore babiri, bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bamaze kubona ibiro bine."

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru bakayatangira ku gihe aboneraho no kongera kubakangurira kwirinda kujya gucukura amabuye mu buryo butemewe n?amategeko kuko ari icyaha gihanirwa n'amategeko ndetse bifatwa nk'ubujura.

Yagize ati ?Duhora dukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y?agaciro mu buryo butemewe n?amategeko, aba bafashwe bari kwiba amabuye y'agaciro sosiyete ibifitiye uburenganzira, ni  icyaha gihanwa n?amategeko, tutibagiwe ko bashobora kuhaburira ubuzima igihe ikirombe kibagwiriye kuko nta bwirinzi baba bafite kandi bo.?

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama  kugira ngo batangire bakurikiranwe mu mategeko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.