Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yafashe abacukuraga amabuye binyuranije n'amategeko

Abantu batatu nibo bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abacukura amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko. Abafashwe ni Uzaribara Samuel na Gisubizo Fred bafatiwe mu kirombe cy'amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram, iki kirombe giherereye mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Nyamugali. Undi ni Nyiramisago Clementine yafatiwe mu Murenge wa Murama, Akagari ka Bunyetongo. Bose bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdoun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abashinzwe umutekano muri kiriya kirombe.

Yagize ati "Polisi yakiriye amakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama ko hari abantu bari mu kirombe cya Ryamutumo barimo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe. Polisi yahise itegura igikorwa cyo kujya kubafata nibwo Uzaribara na Gisubizi bahise bafatirwa mu cyuho barimo gucukura bifashishije ibikoresho gakondo.Bari bamaze gucukura ibiro 10 ariko batarayayungurura."

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko kuri uwo munsi Polisi yakiriye andi makuru ko Nyiramisigaro ari mu kirombe cy'imwe muri sosiyete zicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Kayonza. Abashinzwe umutekano muri icyo irombe bamubonye asohokamo, abapolisi bahise bahagera namusangana ibiro 3 by 'amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yaboneyeho kongera gukangurira abantu kwirinda gucukura amabuye y'agaciro batabifitiye ibyangombwa kuko usibye kuba ari icyaha gihanwa n'amategeko bashobora kugwirwa n'ibyo birombe kuko nta bwirinzi baba bafite.

Yashimiye abashinzwe umutekano bihutiye gutanga amakuru, asaba n'abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mwili na Murama kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.