Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KAYONZA: Polisi yafashe 14 bacukuraga amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe abantu 14, bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu kirombe giherereye mu mudugudu wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira, ahagana saa tatu n’igice.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu biyita izina ry’Imparata, bafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Tugendeye ku makuru yizewe yagiye atangwa n’abaturage ko hari abantu bagenda bakigabiza kiriya kirombe cyari cyarafunzwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka cyateza, nyamara bo bakarenga bakakijyamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hateguwe umukwabu tuza gusangamo abantu 14 barimo gucukura bifashishije ibikoresho bya gakondo.”

SP Twizeyimana avuga ko bagiye bagirwa inama kenshi yo kureka ubucukuzi butemewe n’amategeko.

Ati: “Ni kenshi ubuyobozi bwagiye buganiriza abaturage bo mu mirenge ituriye biriya birombe biba byahagaritswe by’igihe gito, bashishikarizwa kureka kubyishoramo ndetse no kwigabiza imirima y’abaturage, bakanibutswa ko uretse kuba bitemewe n’amategeko, bashobora kugwirwa n'ibirombe bakaba bahatakariza ubuzima.”

SP Twizeyimana yavuze kandi ko kuva uku kwezi k’Ukwakira gutangiye hamaze gufatirwamo abishora mu bucukuzi butemewe bagera kuri 40, aburira abakibigambiriye kubireka bagashaka indi mirimo yemewe bakora kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko; Umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.