Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Polisi yaburijemo umugambi wo kwiba kuri Banki y’abaturage

Polisi ikorera mu karere ka Kayoza, ejo tariki ya 12 Mutarama yaburijemo umugambi wari wacuzwe n’abajura bashakaga kwiba  banki y’abaturage muri ako karere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi yavuze ko mu ijoro ry’ejo abajura bagerageje gupfumura banki y’abaturage ya Kayonza ahagana saa munani z’ijoro, ariko umugambi w’abo uza kuburizwamo na Polisi.

Yakomeje avuga ko aba bajura bakomwe mu nkokora, mu gihe bari barimo bagerageza kumena iyi  aho amafaranga yari aherereye, yongeyeho kandi ko bari bafite imitarimbwa bivugwa ko bakoresheje mu kumena iyi banki, yakomeje avuga ko banashoboraga no kwivugana uwarikuza abarwanya.

IP Kayigi yakomeje avuga ko, ubwo aba bajura bageraga kuri iyo banki, umurinzi uyirinda yahise amenyesha Polisi, nayo ihita ihagera bwangu ndetse ibasha gufata umuntu umwe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abandi bane bacitse Polisi ubwo yari imaze kuhagera.

Kayigi yashimye umurinzi w’iyo banki watangiye amakuru ku gihe kuko byatumye Polisi ibasha kuhagera mu minota 3 gusa ndetse isanga abashakaga kwiba kuri iyi banki batagera ku mugambi wabo.

Yasabye abaturage kugira uruhare rwo kwicungira umutekano w’ibikorwa byabo nk, amabanki n’ibindi bitandukanye. Aha akaba yasobanuye ko, banki ko zifitiye akamaro abaturage dore ko zifasha mu iterambere ry’ingo ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. Aha kaba yakomeje gushishikariza buri wese kwihutira kumenyesha abakekwaho bene ibi byaha kimwe n’ibindi kugira ngo bafatwe banashyikirizwe ubutabera.

Uwafashwe muri aba bajura, tutashatse kwerekana imyirondoro kubera impamvu z’iperereza, yiyemerera ibyo aregwa akanabisabira imbabazi.

Ingingo ya 301, yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igika cya 4, iteganya ko, ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10.