Ku italiki ya 5 Werurwe, abanyeshuri bo ku kigo cya College APEKA giherereye mu murenge wa Kabarondo, akagali ka Kinzovu ho mu murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza bagera kuri 415 bakanguriwe gukumira ibyaha byibasiye benshi mu rubyiruko.
Ni mu kiganiro cyayobowe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha mu karere ka Kayonza, Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya arikumwe n’umuyobozi w’ishuri Nkurunziza Gilbert.
Muri iki kiganiro, abanyeshuri n’abarezi babo bakanguriwe kwirinda ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge, gukumira ihohoterwa ryo mu ngo ndetse no kurwanya icuruzwa ry’abantu
AIP Mujawamariya yabwiye abanyeshuri bari bateraniye aho ko nyuma yo kubona ko umubare w’abijandika mu byaha nko kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge , gutwara inda zitateguwe n’ibindi.. abenshi ari urubyiruko, yabasabye kuba umusemburo wo kubikumira haba ku ishuri ndetse no mu biruhuko iwabo, aho batanga amakuru y’abo babonye babikwirakwiza mu rubyiruko tutibagiwe n’ibindi byaha babonye bikorwa.
Yagize ati:’’Abanyeshuri mugomba kurangwa n’indangagaciro na kirazira aho muri hose; indangagaciro nko gukunda igihugu,ubunyangamugayo,ubupfura,umurava…nizo zizabafasha kuba icyo mushaka kuba cyo. Mugomba kurwanya ibiyobyabwenge mukanabyirinda aho biva bikagera,kwirinda ibishuko byabaviramo gutwara inda zitateguwe cyagwa ababashuka bababeshya ko bagiye kubashakira akazi n’amashuri mu mahanga kuko aribyo biganisha ku icuruzwa ry’abantu. Ibi mugomba kubyirinda mutanga amakuru ku gihe y’abo mwumvanye ibitekerezo biganisha aha’’.
Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri, umuyobozi w’ishuri we yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ibyaha, abanyeshuri bose bagomba kwibumbira mu matsinda yo gukumira ibyaha no kuyashyiramo ingufu mu mikorere.
Aha Nkurunziza yagize ati:’’Aya matsinda twabashyiriyeho ni ayo gukumira ibyaha,kandi buri tsinda rigomba guhabwa umwarimu ushizwe kurikurikirana’’
Umuyobozi w’ishuri yongeyeho ko indangagaciro no kirazira zigomba kuranga abanyeshuri kandi zikabageza aho bashaka kugera, akaba ari nawo musingi uzabafasha bakazagirira n’igihugu akamaro.
Abanyeshuri bashimiye Polisi ikorera mu karere ka Kayonza ku biganiro byiza bagejejweho kandi baniyemeza kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no gutanga amakuru yose y’aho babonye ihohoterwa yaba iryo mu ngo cyangwa irikorerwa abana.
Asoza ibi biganiro AIP Mujawamariya yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko bizatanga umusaruro kuko urubyiruko rw’abanyeshuri rumenye neza ububi bw’ibiyobyabwenge kuko aribyo soko y’imico mibi mu rubyiruko harimo urugomo ubujura n’ibindi bikaba aribyo bihungabanya umutekano, bityo ibyaha bikazagabanyuka.
Kinyarwanda
English











