Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Litiro 1,300 z’inzoga z’inkorano n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byamenewe mu ruhame

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Ukuboza mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ,  ku bufatanye n’inzego z’ibanze na Polisi ihakorera,  hamenwe litiro 1300 z’inzoga z’inkorano n’ibindi binyobwa byarengeje igihe byamenewe imbere y’abaturage.

Ni igikorwa cyo kurwanya icuruzwa ry’inzoga zitemewe ziganjemo iz’inkorano bahaye  amazina atandukanye nka Kambuca, Rengera ubuzima, Kayuki….

Igikorwa cyo gufata no kumena ibi binyobwa  Polisi y’u Rwanda yagifashijwemo n’ubuyobozi bwo ku nzego z’ibanze ndetse n’abaturage ubwabo, kikaba cyayobowe na Inspector of Police(IP) Janvier Kayuhura, ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya ibyaha hagati ya Polisi n’abaturage mu karere ka Kayonza.

Nyuma yo kumena ibyo binyobwa,  IP Kayihura akaba yarakanguriye abaturage kumenya guha agaciro ubuzima bwabo bakirinda kugura turiya tuyoga  bitwaje ko tugura amafaranga  make, kandi tubangiriza ubuzima.

Yagize ati:”Izi nzoga ni mbi muzireke, mwebwe mwihutira kutugura kuko tugura make ariko mukirengagiza ko tubagiraho ingaruka mbi mu buzima.Muzarebe ukuntu ari dutoya cyane ariko uwakanyweye anywa kamwe agasinda agakora ibidakorwa, ni uko tutujuje ubuziranenge. ”

Yakomeje abasaba kujya babanza gushishoza mu gihe bagiye kugura bimwe mu binyobwa by’imitobe bikunze gucuruzwa bizwi nka Jus. Kuko hari ubwo usanga biba byararengeje igihe bityo bagapfa kugura bakabinywa batarebye.

Yagize ati:”Nk’iriya mitobe, twayisanze mu iduka bakizicuruza nyamara zarengeje igihe, ushobora kuzigura ugahita unywa  utarebye amataliki zizarangiriraho ukaza kugira ibibazo, mujye mubanza mwitegereze neza”.

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bagaragaje mu gikorwa cyo gufata no kumena ibyo binyobwa.

Oswald Nikwigize yari yaje ahagarariye umurenge wa Mukarange nawe yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi mu kugaragaza abacuruza ibinyobwa bitemewe mu midugudu aho batuye.

Yagize ati:”Turabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi mukayatangira ku gihe kugira ngo izi nzoga zicike burundu muri Kayonza ndetse no mu gihugu muri rusange. Ubuyobozi bw’imidugudun’ubw’utugari muhagurukire kurwanya izi nzoga kukozicuruzwa ku mugaragaro”.

Nyuma y’ubutumwa bw’abayobozi, abaturage nabo bahawe umwanya, bashimira Polisi n’ubuyobozi ku nzego z’ibanze, aho bagaragaje ko nyuma y’ibiganiro bahawe bashoboye gusobanukirwa neza ububi bwa ziriya nzoga z’inkorano ndetse biyemeza kujya batanga amakuru ku gihe ahantu hose babonye cyangwa baketse ko bazicuruza.

Iki gikorwa cyo kumena inzoga z’inkorano n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranege mu karere ka Kayonza, kibaye mu gihe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego  z’igihugu zishinzwe gutsura ubuziranenge no kurengera ubuzima bw’abaturage bamaze iminsi mu bikorwa byo gufata ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge  hirya no hino mu gihugu.