Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Inzego z’abikorera n’abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu gusigasira umutekano

Mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Kayonza, hagati muri iki cyumweru habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, abayobozi b’akarere, n’abikorera ku giti cyabo barimo abafite za hoteli n’inzu zicumbikira abagenzi n’abanyamadini bakorera muri aka karere, barebera hamwe uko umutekano wifashe, uko bakomeza kuwubungabunga banakangurirwa gukomeza gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi w’aka karere, Murenzi Jean Claude wari uyoboye iyo nama, yasabye abikorera n’abahagarariye amadini agakoreramo kurangwa na serivisi zinoze, kugira isuku mu nzu bakiriramo abagenzi na za hoteli zabo.

Yagize ati,”Twese dukwiye kwakira neza utugana, tukamuha serivisi zinoze kandi vuba, kuko ni byo bituma n’ejo agaruka cyangwa akarangira mugenzi we ko mwakira abantu neza. Mwe mufite za hoteli n’inzu zicumbikira abagenzi by’igihe gito, mugire isuku aho mukorera kandi n’abakozi banyu barangwe n’isuku.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza, Chief Inspector of Police (CIP) John Nsanzimana yasabye abafite za hoteli, inzu zakira abagenzi n’utubari kwirinda kwakira abana batari kumwe n’ababyeyi babo kuko bitemewe.

Yababwiye ati,”Umwana utarageza ku myaka y’ubukure ntiyemerewe kwinjira mu tubari atari kumwe n’umubyeyi we cyangwa umurera wemewe n’amategeko; turabasaba kubahiriza iri tegeko kuko byagaragaye ko hari bamwe muri mwe muriteshukaho.”

Yakomeje agira ati:” Abafite utubari n’inzu z’urubyiniro ntibakwiye gushishikazwa n’inyungu zabo gusa; ahubwo bakwiye no kubungabunga umuryango nyarwanda, bawurinda icyawuhungabanya”.

CIP Nsanzimana yanasabye abategura ibitaramo kwirinda kubangamira ituze n’umutekano w’abandi, bakirinda urusaku n’induru kuko bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Yagize ati,” Hari insengero, n’inzu z’urubyiniro zirangwa n’urusaku rukabije ndetse nijoro, n’abakoresha imizindaro yo hanze mu madirishya. Mukwiye kumenya ko ibikorwa byanyu bitagomba guhungabanya umutekano w’abo muturanye.”

Yasoje asaba abafite hoteli n’inzu abagenzi bacumbikamo kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo, bagafatanya na Polisi kubungabunga umutekano w’abantu baba bacumbikiye, kandi buri gitondo bakohereza urutonde rw’abaraye mu nzu zabo kuri Polisi.

Uhagarariye abikorera mu karere ka Kayonza, Safari Steven yasabye bagenzi be kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho n’inzego za Leta, abasaba gutangira ku gihe imisoro, no kwitabira inama ziba zateguwe, no gukomeza kwicungira umutekano no kurinda ibyagezweho, bafatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.