Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Inteko y’abaturage mu murenge wa Kabarondo yasabwe kwibungabungira umutekano

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Kamena,  mu mugudugudu wa Rugwagwa, akagari ka Cyabajwa ho mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza , hateraniye inama y’inteko rusange y’abaturage yareberaga hamwe uko umutekano w’umudugudu n’akagari muri rusange  wifashe  no kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo urusheho kubungwabungwa.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza , Jean Claude Murenzi   akaba n’umushyitsi mukuru, ari kumwe na  Inspector of Police(IP) Goreth Ingabire, umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge Alphred Dusengumukiza  yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko umutekano wifashe neza muri rusange, anakangurira buri wese kugira uruhare n’ubufatanye mu kuwubumbatira.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza  yashimye  umutekano uri muri uyu murenge, ashishikariza abaturage gukomeza kuwubumbatira bakora amarondo ngo udahungabana.

Murenzi  yibukije abaturage ko batagomba guha icyuho icyababuza gukora ibibateza imbere cyane cyane ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano n’ibindi bihungabanya umutekano n’ituze ryabo  ahubwo ko bakwiye kwitabira gahunda za Leta no gushyira imbaraga zabo mu gukora imirimo ibateza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Yasabye abaturage  gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’igihugu zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo kandi bagafatanya n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zibegereye muri byose.

Mu gusoza yagize ati:” Umutekano si  uwa Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano gusa,   ahubwo umutekano areba buri wese, uruhare rwanyu rurakenewe kuko ntitwabona ushinzwe umutekano kuri buri rugo.”

IP Ingabire  yabwiye abari bitabiriye iyo nama gukumira no kwirinda ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge kuko aribyo bibashora mu bindi byaha birimo ubujura,urugomo ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ngo .Kubera izo mpamvu bashishikarije kubireka ndetse no kureka ibindi byaha kandi bagatangira amakuru igihe  ku babikora.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Kabarondo  yibukije abaturage ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kandi ko bakwiye kwirinda ibikorwa byose byabashora mu byaha.

Yabibukije ko bakwiye kujya bafasha imiryango ifitanye amakimbirane,bayigira inama kandi bagatanga amakuru kubyananiranye.

Mu bindi yakomojeho, harimo kurwanya no gukemura amakimbirane yo mu ngo, kurwanya no gutanga amakuru aho abana baba bakoreshwa imirimo ivunanye, ndetse no gushaka uburyo bunoze bwo kwikemurira ibibazo ku rwego  rw’umudugudu.

Nyuma y’iyi nama umwe mu baturage bari bayitabiriye, Harelimana Joel yagize ati: ” Iyi nama inyunguye byinshi, ubu menye uruhare rwanjye mu kubungabunga umutekano mu gace ntuyemo,kuva ubu rero  ngiye kujya ntangira amakuru ku gihe kubanyuranya n’amategeko,iyo akaba ari nayo nkunga yanjye mu kubungabunga no kwicungira umutekano”.