Ku itariki ya 07 Kanama 2018 mu karere ka Kayonza hateraniye inama yaguye y’umutekano; ikaba yararebeye hamwe uko umutekano uhagaze muri aka karere ndetse n’ingamba zo kurushaho gufatanyiriza hamwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yabwiye abitabiriye inama ko umutekano umeze neza muri aka karere, ariko ko bagomba kurushaho kuwusigasira, cyane cyane abaturage n’inzego zose bakarushaho gukorana buri gihe hagamijwe kuwusigasira.
Yavuze ko mu byatuma urushaho kubungabungwa harimo ikorwa neza ry’amarondo no guhanahana amakuru. Yanagarutse ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije agira ati:” twese tuzi akamaro k’ibidukikije mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu, tugomba gufatanyiriza hamwe kubirinda no kubibungabunga”.
Yakomeje avuga kandi ko kugira ngo umutekano urusheho kumera neza amasaha yo gufunga utubari akwiye kujya yubahirinzwa, bufatanye n’ inzego z’umutekano ndetse inzoga z’inkorano zitemewe zigacika muri aka karere.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe yabwiye abitabiriye inama ko umutekano wa mbere uhera mu rugo asaba ko buri wese yagira uruhare mu gukumira amakimbirane abera hirya no hino mu ngo.
Yasabye abitabiriye inama gukangurira abaturage kwirinda inzoga z’inkorano zitemewe kuko ziri mu bihungabanya umutekano kuko arizo ntandaro y’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi byaha.
English









