Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Hafatiwe abantu 15 baguraga amabuye y?agaciro n?abayacukuraga bitemewe n?amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n?izindi nzego n?abaturage bafashe abantu 11 bacukuraga amabuye y?agaciro mu mirima y?abaturage n?abandi 4 baguraga ayo mabuye yo mu bwoko bwa gasegereti. Bose babikoraga mu buryo butemewe n?amategeko, bafatiwe mu Murenge wa Rukara, Akagari ka Rwimishinya mu midudugu ya Kinunga na Karagari ari naho bakoreraga ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko mu bikorwa byo gucukura ariya mabuye bangizaga imirima y?abaturage ndetse bakanahohotera  ba nyiri imirima.

Yagize ati? Bariya bantu twabafatanye ibiro 107 n?amagarama 280, yafatanwe abantu bane bayaguraga. Abandi 11 twabafatiye mu mirima y?abaturage aho bayacukuraga bakaza kuyagurisha, twabafatanye ibikoresho gakondo bifashishaga bacukura ayo mabuye. Iyo bacukuraga ayo mabuye barimburaga imyaka iri mu mirima y?abaturage ndetse bakanarimbura amashyamba, umuturage wagiraga icyo avuga bamukubitaga.?

CIP Twizeyimana akomeza  avuga ko bariya bantu bazwi ku izina ry?imparata bari bamaze amezi agera kuri abiri ariko muri uku kwezi kwa Mutarama nibwo abaturage batanze amakuru kuri Polisi. Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bantu bakoraga ibitemewe n?amategeko bafatwa.

Ati? Abaturage bamaze kuduha amakuru twarakurikiranye dusanga ni abantu bacukura amabuye y?agaciro badafite ibyangombwa. Tuributsa abantu ko gucukura amabuye y?agaciro bisabirwa ibyangombwa mu nzego zibishinzwe  bikagira inzira binyuramo, ababikora binyuranijwe n?amategeko babihanirwa n?amategeko.?

Abafashwe uko ari 15 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukara kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.