Giraneza Silas na Mukatetero Josiane bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara, mu karere ka Kayonza, nyuma y’aho bafatiwe ku itariki 3 Gicurasi, uyu mwaka, bashaka guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 200 000 by’amafaranga y’u Rwanda kugirango arekure abantu batatu bari bafashwe batetse inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Kanyanga.
Giraneza na Mukatetero bagiraga ngo batangire ruswa Uwimana Reverien, umugabo wa Giraneza, akaba akekwa (Uwimana) kuba ari we nyiri urwo rwengero rwa Kanyanga rwasenywe, Gasasira Venuste na Bitunguriho Jean Bosco, bamufashaga kuyiteka.
Giraneza, murumuna wa Uwimana na Mukatetero, bahamagaye kuri terefone uwo mupolisi wari wafashe bariya bafashwe batetse Kanyanga, bamusaba guhurira ahantu bamubwira ko bafite icyo bashaka kumubwira, maze ubwo bahuraga bashaka kumuha iyo ruswa arayanga ari nabwo hakurikiyeho kumufata no kujya kumufunga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yavuze ko Uwimana, Gasasira na Bitunguriho, nabo bafungiwe kuri iriya sitasiyo ya Polisi, bafashwe bari gukorera iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko mu kagari ka Buhabwa, mu murenge wa Murundi ku itariki 1 Gicurasi, uyu mwaka.
Yavuze ko bafatwa basanganywe litiro 25 za Kanyanga bari bamaze guteka, ingunguru eshatu, n’uruhombo rumwe bifashishishaga mu kuyiteka.
IP Kayigi yagize ati: "Uyu mupolisi yakoze kinyamwuga. Abagize imiryango, abavandimwe n’inshuti z’umuntu ukurikiranyweho cyangwa wafatiwe mu cyaha runaka bakwiye gutegereza inzira y’ubutabera bakirinda gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranyije n’amategeko".
Yasabye abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa kandi bakajya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko nko kunywa, gucuruza no gutunda Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.
Yagize ati : "Ruswa imunga ubukungu kuko abantu bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugirango bahabwe serivisi ubusanzwe bafitiye uburenganzira . Ibi bidindiza iterambere ry’igihugu."
Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











