Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza : Abayobozi b’akarere ka Kayonza barebeye hamwe ingamba zo gukomeza kubungabunga neza Pariki y’Akagera

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo abayobozi b’akarere ka Kayonza n’inzego z’umutekano bahuriye mu nama maze barebera hamwe uburyo bakwiye gukomeza kubungabunga umutekano  n’ingamba zafatwa kugirango habeho kurinda ibinyabuzima biba muri iyo Pariki.

Iyi nama ikaba yaritabiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Pariki no gucunga umutekano wayo  Deputé Sylvestre Ntirunkundiye,umuyobozi w’akarere ka Kayonza John Mugabo  ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Superintendent Donath Kinani ndetse n’umuyobozi w’iyo  Pariki Eugène Mutangana .

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo  yasabye abashinzwe kurinda Pariki kurinda abantu bishora muri Pariki bangiza ibiti  cyane cyane ibiti bya kabaruka ndetse n’ibindi bikorwa byangiza Pariki kugirango habeho gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bya Pariki.

Yagize ati " Iyo bangije Pariki  ntabwo bigira ingaruka gusa kuri pariki ahubwo bigira n’ingaruka k’ubukungu bw’igihugu, ndetse no ku mutekano akaba ariyo mpamvu hakwiye kurindwa neza .”

Superintendent Donath Kinani yasabye abashinzwe kurinda Pariki ko bakwiye kongera ingufu mu kurinda Pariki barwanya abantu binjira muri Pariki muburyo butemewe bangiza ibidukikije.

Yavuze ko abazajya bafatwa bazajya bashyikirizwa ubutabera kugira ngo bahanwe.

Deputé  Ntirunkundiye  ukuriye  sosiyete icunga umutekano wa Pariki yavuze ko bagiye kongera ingufu  zo kurinda umutekano wayo  kugirango ba mukera rugendo nibaza bajye basanga ibidukikije n’inyamaswa zihaba bifite umutekano.