Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza : Abaturage basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abatuye mu murenge wa Rwinkwavu, ho mu karere ka Kayonza basabwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge. 
 
Ubu butumwa bwatangiwe mu gikorwa cyabereye mu kagari ka Gihinga ku itariki 8 Kanama cyo kwangiza litiro 1800 z’inzoga itujuje ubuziranenge izwi kw’izina rya 'Magwingi'” zafashwe kuri uwo munsi.
 
Litiro 1200 zafatanywe Kazamarande Jean Baptiste naho 600 zafatanywe Nsekanabanga Emmanuel. Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu.
 
Igikorwa cyo kwangiza izo litiro  kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bizimana Claude n’abaturage bagera kuri 400 bo mu kagari zafatiwemo (Gihinga).
 
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu, Inspector of Police (IP) Viateur Gakara yagize  ati:"Ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa , ababifatanywe bagafungwa ndetse bagacibwa ihazabu."

Yakomeje ababwira ko bitera ababinyoye gukora ibyaha nk’ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IP Gakara yagize kandi ati: "Polisi y’u Rwanda izi amayira n’amayeri y’ababicuruza n’ ababitunda. Ababikora  baragirwa inama yo kubireka. Ibiyobyabwenge ntibyibagiza ibibazo nk’uko bamwe bibwira; ahubwo biteza ibindi bikomeye."
 
Yasabye abatuye muri uyu murenge kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bizimana Claude yabwiye abo baturage ati:"Ibyo mukora byose mubikesha umutekano usesuye uri mu gihugu. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kuwusigasira yirinda ikibi aho kiva kikagera kandi akitabira gahunda za Leta."
 
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).