Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Abaturage basabwe kumenya ububi bwo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge

Abaturage bo mu karere ka kayonza basabwe kwirinda kunywa inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kuko ziteza ibibazo by’umutekano muke ndetse zikagira n’ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 24 Ukuboza mu kagari ka mukarange, umurenge wa Mukarange akarere ka Kayonza hafatiwe litiri 830 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zihita zimenerwa mu ruhame.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko izi nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge zafashwe ku bufatanye n’abaturage aho batungiye agatoki inzego zishinzwe umutekano.

Yashimangiye ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umuturage, Polisi izakomeza kurwanya izi nzoga kuko zigira uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse zikaba zishobora no kwangiza ubuzima bw’uwazinyoye.

Yagize ati “Izi nzoga ntituzi ibyo zikorwamo, icyo tuzi nuko uwazinyoye zimukoresha ibikorwa by’urugomo, akazana intonganya mu muryango yewe zikamutinyura gukora ibibi byinshi ndetse zikaba zanamutera n’indwara kuko ibyo zikorwamo bitizewe.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bakora bene izi nzoga ndetse n’abazicuruza kugira umutekano ukomeze kubungabungwa mu buryo bwizewe.

Ati “Abazikora n’abazicuruza babikora kugira ngo bibonere amafaranga batitaye ku nyungu rusange zirimo umutekano n’ubuzima bw’abakiriya bazinywa. Icyo musabwa ni ukuzirinda kuko ziteza umutekano muke n’amakimbirane mu miryango.”

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Kagabo Jean Paul yasabye abaturage gukomeza gukorana byahafi n’inzego z’ubuyobozi badahishira uwatekereza gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

“Abakora n’abacuruza bene izi nzoga bagira uruhare mu guhungabanya umutekano, niyo mpamvu tubasa kujya mutanga amakuru ku muntu wese ushobora gukora icyawuhungabanya.”

Abafatanye izi nzoga zitujuje ubuziranenge uko ari batanu bashyikirijwe ubuyobozi bw’umurenge waMukarange kugira ngo bacibwe amande ndetse banagirwa inama yo gukora ibindi bikorwa by’iterambere bidafite aho bihuriye no guhungabanya umutekano.