Abaturage b’akarere ka Kayonza basabwe gukumira no kurwanya ihohoteterwa rikorerwa mu ngo kuko ari intandaro y’ibyaha birebana no gusambanya abana no kubatera inda, gukubita no gukomeretse n’ibindi byaha.
Babisabwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ukuboza, ubwo hasozwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango twifuza turwanya gusambanya abana” bwateguye n’umuryango KOMERA wita ku bangavu babyariye iwabo ku bufanye n’akarere ka Kayonza ndetse na Polisi ikorera muri ako karere.
Umuyobozi w’aka karere Murenzi Jean Claude yasabye abaturage ayobora guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu miryango kuko ridindiza iterambere bikaba intandaro y’imibereho mibi ku bagize umuryango.
At “Ihohoterwa ni cyo cyambere gituma abantu babaho nabi kuko imitima ihora ihangayitse kandi hakabaho gusigana kuko bataba bashyize hamwe. Ibi nta kindi bibyara usibye ubukene, umwiryane n’amakimbirane atuma bamwe bahunga urugo.”
Murenzi yavuze ko abana b’inzererezi bakunda kugaragara, benshi baba bavuka mu miryango yamunzwe n’amakimbirane, bagahitamo gukuramo akabo karenge bahunga ibibazo babona bihora iwabo.
Yasabye buri wese kwita kuri iki kibazo kuko abo kigiraho ingaruka ari abanyarwanda n’igihugu muri rusange, ashimangira ko iterambere rirambye ritazigera rigerwaho igihe ihohoterwa n’amakibirane bicyugarije umuryango nyarwanda.
Inspector of Police (IP) Goreth Ingabire yasabye ko ikintu cya ntibindeba kivaho burundu ku buryo buri wese yumva ko ikibazo umuturanyi we agize nawe kimureba.
Yagize ati “Ikibazo umuturanyi agize ukigire icyawe kuko nibasambanya umwana w’undi ukicecekera, ejo bazagaruka basambanye n’uwawe. Abantu dutinyuke tuvuge ibidukorerwa n’ababigiramo uruhare nibwo umuti w’ibibazo bihari.”
Mukamusorera Dathive uyobora umuryango KOMERA ufasha abangavu batewe inda mu karere ka Kayonza yavuze ko inda ziterwa abana ari ikibazo kigira ingaruka ku mubyeyi n’uwo abyaye, asaba buri wese guhagurukira ababigiramo uruhare kugira ngo bahanwe.
Ati “Usanga umwana wabyaye undi bombi baba abanyabibazo, ku buryo iki kibazo kidahagurukiwe ngo ababatera inda bafatwe, mu myaka izaza twazaba dufite abaturage benshi bababaye bitewe n’ibihe banyuzemo bikomeye.”
Abaturage basabwe gutanga amakuru no gutinyuka kugaragaza ihohoterwa ribakorerwa kugira ngo inzego zitandukanye zibone aho zihera zirirwanya, bibutswa kugira uruhare mu kugaragaza abasambanya abana kuko bari kwica ejo heza habo.
Ubu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abana bwaje mu gihe hari n’inkundura yo gufata abakekwaho ibyaha byo gusambyanya abana hirya no hino mu gihugu kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English











