Trending Now

Kayonza: Abaturage basabwe gutanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane

Abaturage bo mu karere ka Kayonza,  mu murenge wa Ruramira , akagari ka Nkamba kuri uyu wa 25 Nzeri 2018 basabwe kugira uruhare mu gukemura amakimbirane abera mu ngo bagira uruhare mu kunga no kuganiriza imiryango ibanye nabi.

Ibi aba baturage babisabwe mu nteko y’abaturage basaga 400 yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean Damascene Harerimana ari kumwe na Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe uyobora Polisi muri aka karere.

Bashingiye ku byari biherutse kuba mu  karere ka Rwamagana, aho umugabo yishe umugore we, yarangiza akitwikira mu nzu. Muri iyi Nteko abayobozi  bagaragaje ko amakimbirane ari kimwe mu bibazo by’ugarije umuryango nya Rwanda buri wese akaba akwiye kugira uruhare mu kuri rwanya atanga amakuru y’aho rigaragara rigakumirwa amazi atararenga inkome.

Umuyobozi w’Akarere wungirije  ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damascene yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage bakamenya ibibazo biri mu miryango.

Yagize ati”Bayobozi b’imidugudu nimwe muzi ingo zanyu uko zingana n’umubare w’abazituye. Muzi kandi ingo zihorana amakimbirane zibanye nabi, turabasaba rero kujya mukora urutonde rw’izo ngo zibanye nabi, mukazisura mugacyemura ibibazo bya bo, ibinaniranye mukihutira kumenyesha  inzego z’umutekano.’’

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko imiryango ibanye nabi ariyo usanga irangwa n’ubukene kuko abagize umuryango batabona umwanya wo kuganira kumishinga ibyara inyungu bakora igateza  imbere imiryango yabo.

SP Octave Mutembe uyobora Polisi mu karere ka Kayonza, yabwiye abitabiriye iyi nteko y’abaturage ko bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano barwanya amakimbirane n’ikindi cyose cyaza kigamije kuwuhungabanya.

Yagize ati”Uruhare rw’umuturage ni ngombwa mu kubungabunga umutekano. Icya mbere ukabanza kuwugira iwawe ,ukawuha umuturanyi wawe, bityo ugakwira aho mutuye. Kuko ntiwabasha kujya gukemurira abaturanyi amakimbirane iwawe naho ahari.

SP Mutembe asoza asaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano batanga amakuru kunzego z’umutekano  kuko bifatwa nk’intandaro itera uwabinyoye gukora ibyaha birimo  n’amakimbirane hagati y’ababana mu miryango.

Amakimbirane yo mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda kugeza naho umwe mu bashakanye adatinya kwica mu genzi we. Polisi n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku birwanya binyuze  mu kwegera abaturage  kugeza k’urwego rw’ Umudugudu ibibazo Bihari bigakemurirwa  mu nteko z’abaturage.