Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza : Abaturage bakanguriwe kwirinda no kugukumira ibyaha

Abaturage bagera  ku 150 batuye mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange, akarere ka Kayonza , kuri uyu 8 Gicurasi 2019 basobanuriwe ingaruka z’ibyaha mu mibanire y’abaturage no ku mibereho mwiza, basabwa kubyirinda no kubikumira.

Ibi biganiro bigamijwe gukangurira umuturage kwirinda no gukumira ibyaha hagamijwe kwibungabungira umutekano, ababyitabiriye bibukijwe akamaro k’umutekano mu mibereho ya muntu ndetse no mu iterambere ry’igihugu, babwirwa ko bakwiye gukumira icyashaka kuwuhangabanya kuko ufatiye runini iterambere ryabo.

Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Ingabire, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Kayonza yasabye abaturage kwirinda ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse no gukumira amakimbirane yo mu muryango kuko ari intandaro y’imibereho mibi ku muryango nyarwanda.

Yabibukije ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha, abasaba kubirwanya bivuye inyuma. Ati “Ibiyobyabwenge byangiza ubikoresha ndetse agahungabanya umutekano w’abandi kuko atinyuka gukora ibyo atagakoze ari muzima.”

Yakomeje agira ati “Imiryango ifite ibibazo by’amakimbirane, kenshi usanga bifitanye isano n’ibiyobyabwenge kandi bigakomeza gusubiza inyuma iterambere ryayo. Urugero, niba umuntu ari umusinzi agataha arwana, atongana n’ibindi buriya aba yanyoye ibiyobyabwenge kuko aba akoreshwa n’isindwe, ubwenge bwayobye kare.”

Yababwiye ko ibibazo byinshi birimo n’ubukene bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abasaba kubikumira no kubirwanya kuko ari inzitizi y’imibanire myiza n’iterambere.

Yagize ati “Turabasaba kwirinda no gutanga amakuru ku byerekeranye n’ibiyobyabwenge byose kuko umuntu ubyishoramo nta kindi aba azimari cyangwa ngo akimarire umuryango we, usibye kubera igihugu umutwaro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Kagabo Jean Paul yasabye abaturage  b’akagari ka Rugendabari kurangwa n’ubufatanye mu kwicungira umutekano kuko ariwo shingiro y’imibereho myiza.

Ati “Imibereho myiza bivuze umutekano kuko udatekanye ntiwacuruza, ntiwahinga cyangwa ngo worore kijyambere, umwana wawe ntiyakwiga n’ibindi bikorwa byose bigamije iterambere ntibyagerwaho. Niyo mpamvu mukwiye kugira uruhare runini mu mutekano dukeneye kugira ngo dukomeze kwiteza imbere dutekanye.”

Aba baturage banibukijwe kandi ko isuku ari isoko y’imibereho myiza bityo bakwiye gukomeza kuyibungabunga kugira ngo babere urugero rwiza abandi baturage bo mu karere ka Kayonza.

Basabwe kurushaho kwicungira umutekano, batanga amakuru ku kitagenda neza kandi bagakorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano.