Polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara bakanguriye abaturage kurwanya ibikorwa byose bituma abana bata amashuri bakajya mu masoko no mu yindi mirimo itandukanye. Bibukijwe ko ababikora baba bahohotera abana kandi bikaba intandaro yo gutuma bata amashuri.
Ubu bukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare nyuma y’ibikorwa bya Polisi byo kuvana abana mu mirimo itandukanye bagasubizwa mu ishuri biherutse kubera mu isoko ry’ahitwa i Karubamba. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Rukara, mu karere ka Kayonza, aho abana bagera kuri 11 basanzwe muri iryo soko rya Karubamba.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza, Senior Superintendent of Police (SSP) Alexis Fata, yavuze ko abo bana 11 basanzwe mu isoko bari baje batwaje ababyeyi babo ibicuruzwa ndetse bamwe bari no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.
Yagize ati: “Dufatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri uriya murenge wa Rukara twakoze igikorwa cyo kuvana abana mu isoko rya hariya i Karubamba tukabasubiza mu mashuri bigamo. Bamwe muri abo bana 11 uwo munsi bari bateshejwe n’ababyeyi babo amashuri babikoreza imitwaro bajya ku isoko abandi twasanze bari mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.”
Yakomeje avuga ko icyo gikorwa cyabaye ku manywa mu masaha abanyeshuri baba bari mu ishuri biga.
Abo bana ndetse n’ababyeyi babo bajyanywe ku biro by’umurenge baganirizwa ku burenganzira bw’umwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Nkunzurwanda John yibukije ababyeyi ko ejo heza h’abana babo ari amashuri abasaba guhagurukira kubohereza kwiga bakirinda kubakoresha imirimo ituma basiba ishuri.
Yagize ati: “Ibi bikorwa dufatanyamo na Polisi bigamije gushimangira ko abana bajya kwiga, murinde abana imirimo ituma basiba ishuri ndetse n’ibindi bibangamira imyigire yabo. Ubwo uyu mwaka w’amashuri watangiraga twari dufite abana bagera ku ijana(100) bataye ishuri ariko ubu bose basubiye kwiga.”
Yakomeje abagaragariza ko bagomba gushishikariza abana kwiga kuko aribwo bazabaho mu buzima bwiza kandi bakagira icyo bafasha igihugu cyabo mu iterambere ryacyo. Abaturage bibukijwe ko ibikorwa byo kugenzura ko abana bata ishuri bakajya mu bindi bikorwa bitazigera bihagarara ko ahubwo bizahoraho.
Kinyarwanda
English










