Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Abaturage bakanguriwe gukomeza kwirinda ibyaha

Kuri uyu wa 2 Nyakanga, abaturage barenga 1500 batuye mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, bifatanyije n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kayonza Hope Munganyinka arikumwe na Chief Inspector  of Police (CIP) Marie Gorette Ingabire mu nteko y’abaturage  baganira ku kwirinda ibyaha batangira amakuru ku gihe kugira ngo bafashe inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitaraba.

Umuyobozi wungirije w'akarere Munganyinka, ubwo yatangizaga iyi nteko y'abaturage,  yababwiye ko aribyiza ko ubuyobozi bwegera abaturage bukaganira  nabo, bakarebera hamwe ibyiza bamaze kugeraho mu iterambere nuko byakomeza kurindwa no kubyongera  ndetse bakanarebera hamwe ibibazo bihari bigacyemurirwa mu ruhame.

Ati “ Birakwiye ko ubuyobozi bwegera abaturage bagahana ibitekerezo, bakigira hamwe icyabateza imbere, bakanashakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bidindiza iterambere n'ibihungabanya ituze n'umudendezo wabo."                                

Yakomeje avuga iyo wegereye umuturage umenya ikibazo afite bityo bikagufasha kumenya uko ugicyemura.Yaboneyeho gusaba abayobozi bari muri iyi nteko kujya begera abo bayobora kuko aribyo bizajya bibafasha kumenya ibibazo bafite, bityo n'ibyahungabanya umutekano babashe kubikumira bitaraba.

Umyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu yabwiye abaturage ko nabo bakwiye kumva ko kurwanya no gukumira ibyaha bibareba cyane kuko aho bikorerwa ari mu midugudu batuyemo.

Yagize ati “ Ubu amakimbirane yo mu miryango n'ibiyobyabwenge biri mubiteza umutekano mucye bigatuma abana bigaga bacikiza amashuri,impfu za hato na hato ndetse n’ubukene .Murasabwa  kujya mutangira amakuru ku gihe aho mubona ibikorwa nk'ibyo bihungabanya umutekano wanyu kugira ngo bikumerwe hakiri kare.”

CIP Ingabire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage no kubigisha uburere mboneragihugu mu karere ka Kayonza, yabasabye kudahishira abakora ibyaha birimo nko gufata ku ngufu, abatera inda abangavu, abavana abana mu ishuri cyangwa aba bakoresha imirimo ivunanye, abakoresha ibiyobyabwenge n'ibindi.

Yanahaye ubutumwa bwa Gerayo Amahoro abari mu nteko y'abaturage, abasaba kwirinda impanuka zikorerwa mu muhanda,abigisha uburyo bwo kwambuka umuhanda n'aho bambukira ndetse n'andi mategeko awugenga.

Nyuma y'iyi nteko abaturage bishimiye inyigisho n'impanuro bahawe bavuga ko bagiye kuba abambasaderi beza b'inzego z'umutekano mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.