Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Abaturage bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano no kwitabira gahunda za Leta

Ku itariki ya 28 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’ako karere baganiriye n’abaturage b’umurenge wa Rukara babakangurira gukomeza kwicungira umutekano no kwitabira gahunda za Leta kugirango bakomeze kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza Chief Inspector of Police (CIP) Octave B. Mutembe yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ubujura bugaragara mu mirenge y’aka karere.

Aha yavuze ati:”Murasabwa kwicungira umutekano, mugakaza amarondo kugirango abajura bapfumura amazu yanyu bafatwe bashyikirizwe inzego z’ubutabera, kandi mumenye ko ubujura nk’ubu bujyana n’ubugizi bwa nabi ku babukora, kuko hari igihe iyo baje kukwiba ukabatesha basiga bakugiriye nabi.”

CIP Mutembe kandi yasabye abo baturage ko ababana batarasezeranye babikora kuko akenshi imiryango itarasezeranye ariyo irangwamo amakimbirane.

Yavuze ati:”Byagaragaye ko akenshi  amakimbirane yo mu ngo ashyira akavamo ihohoterwa usanga aba mu miryango ibana itarasezeranye imbere y’amategeko. Ni byiza rero ko abakiri abasore n’inkumi bakwirinda kwishyingira kandi n’ababana  batarasezerana bakabikora  vuba mu rwego rwo kugabanya gukumira no kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa ryo mu ngo.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturege Harerimana Jean Damascene wari muri iyo nama, yasabaye abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza, kwitabira umuganda n’izindi.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Nibyo inzego zishinzwe umutekano wanyu zibikora neza,  ariko namwe mugomba gucunga umutekano w’ubuzima bwanyu. Nta kundi mwawucunga rero uretse gutanga umusanzu w’ubwisungane mu buzima, kugirango mukore ibikorwa bibateza imbere mufite ubuzima buzira umuze.”

Yasoje ashimira Polisi y’u Rwanda kubera inama n’ubufasha idahwema guha abaturage ba Kayonza.