Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Abarobyi biyemeje kubungabunga umutekano mu biyaga bya Cyibare na Byimana

Abarobyi  30 biyemeje kubungabunga umutekano mu biyaga  bakoreramo bya Cyibare na Byimana biherereye mu murenge wa Ndego, mu karere ka Kayonza.

Ibi babyiyemeje mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ndego, Inspector of Police (IP) Laurent Rutayisire; ikiganiro bagiranye kikaba cyarabereye mu kagari k’Isangano.

IP Rutayisire yababwiye ko mu bitera impanuka zo mu mazi harimo gupakira ubwato ibintu birenze ubushobozi bwabwo, maze abasaba kubyirinda.

Yabagiriye inama yo gukoresha ubwato bumeze neza; ni ukuvuga budafite ikibazo icyo ari cyo cyose nko gusaza.

Yagize ati, "Hari bamwe mu barobyi  bajya bafatwa bapakiye cyangwa batwaye abantu bafite ibiyobyabwenge na magendu. Mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru atuma ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko bikumirwa."

Umuyobozi w’iyi Sitasiyo ya Polisi yasabye abo barobyi kujya bambara umwambaro  ubuza umuntu kurohama, kandi igihe bahuye n’ikibazo mu mazi bagahamagara nimero ya telefone itishyurwa y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ari yo  113.

Yabibukije kandi kudakoresha ibikoresho bitemewe nka Kaningiri, kandi  abasaba guhwitura bagenzi babo babikoresha babagira inama yo kubicikaho.

IP Rutayisire yabasabye kandi kudakoresha  abana muri iyo mirimo , kandi bakababuza koga cyangwa kwidumbaguza muri ibyo biyaga kuko bishobora kubaviramo kurohama.

Umuyobozi w’abo barobyi, Nyiransabimana Fortune yasezeranije Polisi y’u Rwanda muri aka karere uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri ibyo biyaga.

Yabwiye bagenzi be ati,"Tugomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza atugenga,  kandi tubungabunge umutekano mu biyaga dukoreramo."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba  bagenzi be kuzikurikiza.