Abanyeshuri biga mu kigo cy’imyuga giherereye mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza, biyemeje kurwanya bivuye inyuma ibiyobyabwenge.
Ibi babyiyemeje ku itariki 26 Gashyantare mu nama bagiranye na Assistant Inspector of Police (AIP), Erasto Niyibizi,ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abatugare no gukumira ibyaha muri aka karere.
Iyo nama yabereye muri iki kigo, mu kagari ka Bwiza, mu murenge wa Mukarange.Yitabiriwe n’ubuyobozi ndetse n’abarezi bacyo.
AIP Niyibizi yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, bituma bamwe mu rubyiruko rwishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, kandi ko bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro , bikurikirwa no kuva mu ishuri.
Yagize ati," Ibiyobyabwenge bitera ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Na none bitera ubuzererezi n’ubwomanzi. Nta cyizere cy’ejo hazaza heza ku muntu unywa ibiyobyabwenge. Niyo mpamvu mugomba kubyirinda no gukangurira bagenzi banyu kubireka ".
Umuyobozi w’iri shuri, Claude Mwiseneza yashimiye Polisi ku bw’izo nama kandi asaba abanyeshuri kuzazishyira mu bikorwa, bitari gusa mu gihe bari ku ishuri ahubwo n’aho baba bari hose.
Umwe muri bo witwa Nyinanase Claudine yagize ati," Ku giti cyanjye, narushijeho gusobanukirwa ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uburyo nabirwanya".
Yakomeje agira ati," Nzajya nkangurira urubyiruko bagenzi banjye kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe ku babyishoramo".
Mugenzi we witwa Ntwari Callixte yagize ati," Ubwo ndashobora guhirahira nywa ibiyobyabwenge , ni nako ngiye kurushaho gukangurira urubyiruko bagenzi banjye kubyirinda no kubirwanya."
Yasabye abantu gucika ku muco mubi wa "Bitanturukaho", bikorwa hagamijwe guhishira abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyange, ahubwo ko bagomba gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Kinyarwanda
English











