Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryitwa VTC Kayonza Vocational Academy riri mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza bashyizeho ihuriro ryo kurengera ibidukikije, iryo kurwanya ibyaha n’iryo kurwanya SIDA; aya mahuriro atatu akaba yiyongera ku yandi basanganywe arimo iryo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Uru rubyiruko rwayashyizeho ku itariki 7 z’uku kwezi nyuma y’ikiganiro bagiranye n’Umwofisiye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya.
Mu ijambo yagejeje kuri bagenzi be uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’iryo kurwanya ibyaha, Kwitonda Eric yagize ati, “Nk’urubyiruko tugomba guharanira ko iguhugu cyacu gikomeza gutera imbere mu bukungu. Ni yo mpamvu twashyizeho iri huriro kugira ngo tugire uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano, wo shingiro ry’iterambere rirambye."
Yagize kandi ati,"Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byo tuzarwanya. Twe tuzi ingaruka zo kubyishoramo, ni natwe tugomba gufata iya mbere mu gukangurira abandi kubyirinda."
Umuhuzabikorwa w’iryo kurengera ibidukikije, Bizimungu Saidi yavuze ko mu byo bazakora mu rwego rwo kubibungabunga harimo gutera ibiti byinshi mu kigo cyabo n’iwabo mu rugo; kandi ko bazabikurikirana kugera bikuze.
Yongeyeho ko bazajya kandi bakangurira abandi kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije birimo kujugunya amacupa n’indi myanda ahatabugenewe no guca mu busitani.
Bizimungu yagize ati,"Aya mahuriro ni urubuga dufatiramo ingamba z’uburyo twatanga umusanzu mu gukumira ibyaha no kurengera ibidukikije; kandi iyo ntego tuzayigeraho nta kabuza."
AIP Mujawamariya yashimye urwo rubyiruko ku cyemezo rwafashe cyo gushyiraho ayo mahuriro; anaboneraho kurusaba kujya bakangurira ibyiciro byose by’abantu kwirinda kwishora mu biyobyabwenge bababwira ko uretse kuba byabatera uburwayi bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukubita, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yagize ati,"Mujye mubwira urubyiruko bagenzi banyu ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kubatera kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe no kuva mu ishuri; hanyuma mubakangurire kwirinda kubinywa."
Indirimbo, imivugo n’amakinamico biri mu byo abanyeshuri bagize amahuriro yo gukumira ibyaha bacishamo ubutumwa bukangurira umuryango nyarwanda kubyirinda no gufatanya kubirwanya.
Kinyarwanda
English










