Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Kayonza tariki ya 17 na tariki ya 18 Gashyantare bafatiye mu cyuho abantu babiri barimo kubaha ruswa barenze ku mategeko n?amabwiriza yo mu muhanda. Bose bafatiwe mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu.
Abafashwe ni Nzabonimpa Emmanuel wafashwe saa sita z?ijoro tariki ya 18 Gashyantare, afatwa n?umupolisi yarimo guha ruswa ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi bitanu na Nsabimana Emmanuel w?imyaka 43 yafashwe tariki ya 17 Gashyantare saa munani z?amanywa, nawe yafashwe n?umupolisi yari ahaye ruswa y?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 20.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bombi bari bafashwe barenze ku mabwiriza n?amategeko yo mu muhanda bahitamo guha abapolisi ruswa.
SP Twizeyimana yagize ati? Nzabonimpa yafashwe ku isaha ya sita z?ijoro ahetse ingurube nyinshi mu modoka kandi bitemwe gutwara amatungo nijoro. Yabonye afashwe yihugikana umupolisi amuha amafaranga ibihumbi bitanu ngo amureke yikomereze. Uwo mupolisi yahise amufata amwambika amapingu. Ku manywa tariki ya 17 Gashyantare uwitwa Nsabimana Emmanuel yafashwe atwaye imodoka y?ikamyoneti idafite akagabanyamuvuduko, kapfuye kandi abizi (Speed Gorvenor). Abapolisi bamaze kubibona yabahaye ruswa ingana n?amafaranga ibihumbi 20, nawe bahita bamufatira mu cyuho bamwambika amapingu.?
SP Twizeyimana akomeza aburira abantu cyane cyane abashoferi bafite ingeso mbi yo gushaka guha abapolisi ruswa, yabibukije ko abapolisi bose babizi neza ko gufatirwa mu cyaha cya ruswa ari icyaha kitababarirwa kuko kikwirukanisha mu kazi. Yasabye n?abandi baturage kubimenya bakajya birinda gukora icyo cyaha kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati? Hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire itari myiza aho bumva ko bazajya bakora amakosa mu muhanda cyangwa ibindi byaha nyuma bahe ruswa abapolisi. Nagira ngo mbibutse ko kuri ubu abapolisi bose babizi ko icyaha cya ruswa kitababarwa muri Polisi y?u Rwanda, ahubwo abagerageza gutanga ruswa nibo bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera babihanirwe.?
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English










