Ibi babisabwe na Assistant Inspector of Police(AIP) Viateur Kalinda uyobora sitasiyo ya Polisi ya Gahini mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Gicurasi nyuma y’umuganda , ubwo yagiranaga inama n’abamotari bagera ku 60 bibumbiye muri koperative COTAMOJU ikorera mu murenge wa Gahini n’ahahakikije.
Iyi nama ikaba yarabereye mu kagari ka Juru, umurenge wa Gahini , mu karere ka Kayonza ; mu by’ibanzwe ikaba yari igamije kwigira hamwe ku ruhare rw’abamotari mu kwicungira umutekano bijyanye n’umwuga wabo ndetse n’ubufatanye bwabo n’izindi nzego hagamijwe kunoza imikorere.
Mu butumwa AIP Kalinda yatanze muri iyo nama, bababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ituze n’iterambere ry’abatuye agace bakoreramo by’umwihariko, akarere ka Kayonza n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Gahini yasabye abo bamotari ko bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha no gushyikiriza inzego z’ubutabera uwo ari we wese babonaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Aha yagize ati: “nta mutekano uriho, nta terambere ryashoboka, mukwiye kumenya abo mutwara,mwabona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi cyangwa ibyaha n’iyo byaba bito , mukabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.”
AIP Kalinda yasabye kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bagafatanya n’ubuyobozi bwabo mu kurinda icyahungabanya umutekano wabo cyangwa cyaba imbogamizi y’imigendekere myiza y’akazi kabo ka buri munsi.
Aha yagize ati:” N’ubwo u Rwanda ari igihugu kiri mu bya mbere bifite umutekano usesuye, ntidukwiye kwirara kandi birakwiye ko abanyarwanda duhuza imbaraga zacu mu kuwubumbatira, turwanya icyo aricyo cyose cyawuhungabanya.”
Muri iyi nama kandi, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge, bakubaha akazi kabo kandi bagafata neza ababagana ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku batibagiwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Mu bindi yabasabye asoza harimo guhorana umwambaro w’akazi igihe bakarimo, kureka gutendeka, gutanga amakuru y’ibitagenda vuba, guharanira amahoro mu kazi n’aho batuye , kurwaqnya ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho bari hose no kuba umusemburo w’amahoro, ubwumvikane n’iterambere mu ngo zabo, aho batuye n’ahandi hose.
Nyuma y’ibi biganiro, Munyaneza uyobora koperative yabo akaba n’umwe mu bamotari bari bamaze guhabwa ibiganiro, yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi , kandi ko hagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi.
Kinyarwanda
English











