Trending Now

Kayonza: Abakiristu b’itorero rya ADEPR barasezeranya ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 07 Ugushyingo abakirisitu bo mu itorero rya ADEPR mu karere ka Kayonza bagiranye ibiganiro na Polisi y’u Rwanda.

Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe uko hahuzwa imbaraga mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ibi biganiro byabimburiwe n’urugendo rw’ibirometero 2,hagamijwe  kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Kayonza Jean Claude Murenzi, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe ndetse n’umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu Ntara y’Iburasirazuba Rev. Pasteur Bizimana Emmanuel.

Meya Murenzi wari umushyitsi mukuru yagaragarije abakirisitu bari bitabiriye ibi biganiro ko umutekano utaharirwa inzego z’umutekano zonyine cyangwa abandi bayobozi ko ahubwo buri muturage agomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati: “Umutekano ni ikintu gikomeye cyane, nta kintu cyagerwaho mu gihugu igihe cyose nta mutekano uhari, niyo mpamvu ubona Polisi ihora ikora ubukangurambaga mu baturage bugamije kubagaragariza ko namwe ubwanyu mufite uruhare runini mu kuwushyigikira”.

SP Mutembe,umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza yibukije aba bakirisitu b’itorero rya ADEPR ko roho nzima itaha mu mubiri muzima. Abagaragariza ko ibiyobyabwenge usibye kuba biteza umutekano muke binangiza ubuzima bw’ubikoresha.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ebyiri zikomeye k’ubikoresha ndetse zikanagera no ku buzima bw’igihugu muri rusange, icya mbere uwabikoresheje  bimutera gukora ibyaha bitandukanye birimo ihohotera, urugomo n’ibindi kandi byangiza ubuzima bw’ubikoresha.”

Umuyobozi w’itorero rya ADEPR mu Ntara y’Iburasirazuba Rev.  Pasteur Bizimana Emmanuel yavuze ko nk’abayobozi b’itorero batakwemera kubura intama zabo  ahubwo bagiye gukora ibishoboka bagafatanya n’abandi banyarwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Ntitugomba kubura intama kubera ibiyobyabwenge, kandi umutekano ureba buri munyarwanda wese, natwe abakirisitu rero tugomba gufatanya n’abandi kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no mu nyigisho dutanga tuzajya dutambutsa ikigisho gikangurira abakirisitu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge”.

Ibiganiro byasojwe hamenwa   ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga,urumogi,zebra waragi ndetse na kambuca,  byamenewe  imbere y’abaturage.