Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba yeretse itangazamakuru abasore batanu bakaba bashinjwa ubufatanyacyaha mu bujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.
Ubu bujura bukaba bwari bumaze iminsi bukorerwa mu bice bitandukanye by’aka karere cyane cyane muri santere ya Kayonza, aba bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura bakaba barafashwe tariki ya 15 Nzeri nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cya Polisi, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, bityo ubu bufatanye bukaza gutuma batabwa muri yombi.
Ibikoresho aba bakekwaho ubujura bibye birimo televiziyo nini n’intoya zisanzwe 5 zose hamwe, radiyo n’indangururamajwi zayo, mikorosikopi yo kwa muganga, za telefoni z’ubwoko butandukanye, mudasobwa z’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abakekwaho ubwo bujura barimo ibyiciro bitandukanye; aho harimo abacukura amazu cyane cyane nijoro bakiba ibikoresho byavuzwe hejuru. Harimo kandi n’ababitwara bakabijyana kubihisha ahantu hatandukanye cyane cyane bifashishije abamotari. Ikindi cyiciro cy’aba bajura bagizwe n’abashikuza abantu cyane cyane abagore amasakoshi bityo bakabatwara za telefone n’ibindi bikoresho.
IP Kayigi akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ko izakomeza guhashya abakora ibikorwa bibi nk’ibi by’ubujura ndetse no gufata abanyabyaha batandukanye bagashyikirizwa ubutabera.
Yakomeje ashimira abaturage batandukanye kuba bakomeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda cyane cyane kuba batanga amakuru atuma abanyabyaha bafatwa, bityo asaba buri wese gukomeza kuba ijisho rya mugenzi we.
IP Kayigi akaba asaba kandi abamotari kujya bashishoza abantu batwaye kuri moto zabo, babona babafitiye amakenga bakabimenyesha Polisi kugira ngo habeho kubakurikirana, akomeza kandi asaba abantu bagura ibintu bitandukanye kujya bashishoza bakagura ibintu byizewe kandi bicururizwa ahantu hazwi kandi hemewe.
Abibwe ibikoresho bitandukanye bakaba basabwe kugana Polisi mu karere ka Kayonza kureba niba hari ibyabo birimo ndetse abantu bibutswa kujya bahita batanga ibirego byabo hakiri kare kuri Polisi mu mirenge yabo kugira ngo habeho gukurikirana hakiri kare.
Kinyarwanda
English











