Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kayonza Inspector of Police (IP) Eraste Niyibizi, kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Werurwe 2016, yagiriye uruzinduko mu kigo gikusanyirizwamo urubyiruko ruvanwa mu muhanda ngo rugororwe kiri mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.
Mu kiganiro IP Niyibizi yagiranye n’abagera kuri 91, yababwiye ati:"N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye.Ubu ubwo mubyiyemeje muri hamwe buzatuma murushaho kubikora neza."
Yababwiye ko kurwanya no gukumira ibyaha byatangira bubahiriza amategeko agenga ikigo barererwamo kuko ari ingenzi kugirango babe intangarugero kuri bagenzi babo bagituriye.
IP Niyibizi yababwiye kandi ko , nk’abiyemeje gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha, kujya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.
Yabasobanuriye kandi ibyiza byo kuba mu kigo nk’iki aho yagize ati:” Ibyigirwa mu matsinda nk’aya yo kurwanya ibyaha, bibafasha gukurana indangagaciro z’ubunyarwanda no gukura neza muri rusange, kuko mushobora kuzavamo abayobozi b’ejo “.
Yarangije abasobanurira imikorere y’abagize ubuyobozi bw’itsinda ryabo, anabasaba kuzakorana neza n’ubuyobozi bw’ikigo barererwamo ndetse n’abo bashinzwe guha ubukangurambaga aribo bagenzi babo, kandi abagaragariza inshingano za buri wese ku rwego rwe.
Uru rubyiruko rwose uko rwitabiriye iki kiganiro rwiyemeje guhinduka no gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gutanga amakuru ku kintu cyose giteye amakenga bazabona.
Kinyarwanda
English











