Ku wa 18 Gashyantare mu karere ka kayonza mu murenge wa Rwinkwavu abahagariye komite z’abaturage mu kwicugira umutekano (CPCs) basaga 23 bahawe amahugurwa abongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi n’uburyo bajya batanga amakuru ku gihe.
Aya mahugurwa yatanzwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Ingabire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kayonza, aho yasabye komite z’abaturage mu kwicungira umutekano gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.
Yagize ati ” Mwebwe nka komite z’abaturage mu kwicungira umutekano mu kwiriye gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’aho mutuye . Ibyo bizafasha gukumira ibyaha mbere yuko biba.”
CIP Umutesi yibukije abahagarariye komite z’abaturage mu kwicungira umutekano mu murenge wa Rwinkwavu ko aribo mboni z’abaturage bityo ko bakwiye kumenya ibibera mu midugudu batuyemo.
Yagize ati “Mukwiye kuba intangarugero aho mutuye mu kurwanya ibyaha , birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mutanga amakuru y’ababicuruza n’ababikoresha, mukemura amakimbirane abera mu ngo mugira inama ingo zibanye nabi n’ibindi.”
CIP Umutesi yasabye abitabiriye ibyo biganiro kugira ubufatanye n’imikoranire myiza na Polisi ndeste n’izindi nzego kuko bizafasha mu guhererekanya amakuru ku bishobora guhungabanya umutekano bigakumirwa bitaraba.
Aha yababwiye ko bahawe nimero za telephone bazajya bifashisha bahamagara Polisi n’izindi nzego kugira ngo zitabare mu gihe haba habaye ikibazo icyo aricyo cyose cyaza gihungabanya umutekano.
CIP Umutesi yabasabye kandi kujya buzuza mu ikaye y’umutekano abinjira n’abasohoka no kujya batanga amakuru yabinjira muri parike ya Akagera bakajya guhiga inyamanswa bitemewe.
Ati:” Iriya parike ifitiye akamaro abaturage twese. Ba mukerarugendo baza gusura iyo parike baje kureba inyamanswa zirimo , bikinjiriza igihugu amafaranga bityo natwe abaturage leta ikatugezaho ibikorwa remezo birimo; amashuri, ibitaro,imihanda n’ibindi. Turabasaba rero kurwanya abo barushimusi mutanga amakuru yababikora.”
Yasabye abitabiriye ibyo biganiro nkuko baje bahagarariye abandi ko inyigisho bahawe bazazisangiza bagenzi babo ndeste n’abaturage muri rusange.
Abagize komite zo kwicungira umutekano bashimiye inyigisho bahawe biyemeza ko bagiye kuzishyira mu bikorwa bakaba intangarugero mu gukumira ibyaha bitaraba.
Kinyarwanda
English











