Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Abagize komite zo kwicungira umutekano muri Kabare biyemeje

kwicungira umutekano no guharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu
Mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukomeza kwibungabungira umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’akarere, n’umuryango International rescue committee, ku itariki ya 21 Gicurasi 2014, bahaye abagize komite zo kwicungira umutekano mu murenge wa Kabare amahugurwa yo kwibungabungira umutekano no kubigisha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Sanyu Vianney, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kayonza, yasobanuriye abagize izi komite uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ubwo aribwo, aho yababwiye ko iyo umuntu avutse aba afite uburenganzira bwo kubaho, kurya, kwambara n’ibindi, asaba abitabiriye aya mahugurwa gukangurira abo bayoboye kubuharanira no kubuha abana babo.

Yabasabye kandi gukangurira abaturage bashinzwe, kurangwa n’ingangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda kuko ubifite yirinda no gukora icyaha.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kayonza  Assistant Inspector of Police (AIP) Gonzague Ndayisaba, yabibukije ko umutekano  ari ishingiro rya byose, kuko ntacyo wakora udafite umutekano.

Yakomeje ababwira ko aribo bafite inshingano yo kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge banashishikariza ababikoresha kubireka kuko uwabinyweye bimutera gukora ibindi byaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Yabasabye kubirwanya no gutanga amakuru ku nzego zibakuriye y’ibishobora kuba birenze ubushobozi bwabo.

Nyuma y’aya mahugurwa, abagize izi komite biyemeje ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru kugihe,ndetse bagirana imihigo  n’umurenge  yo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu mirenge yabo ndetse no gukaza umutekano.

Ndabacyenga Haruna, yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bamenye neza uko bakumira icyaha.

Yagize ati:” Aya mahugurwa ni ingirakamaro, kuko ntitwari tuzi uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu, ndetse ntitwari tunazi neza uko twakumira icyaha kitaraba, ahubwo ahanini twashishikazwaga no gufata abagikoze, ariko ubu tugiye kujya dukumira ibyaha bitaraba, kuko kwirinda biruta kwivuza kandi dukangurire ababyeyi guha abana babo uburenganzira bahabwa n’itegeko”.