Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano, Community Policing Committees(CPCs), ni bamwe mu bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha mu midugudu no mu tugari batuyemo. Polisi y’u Rwanda nayo ihora ibategurira amahugurwa aho bari hirya no hino mu gihugu hagamijwe kurushaho kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza yahuguye abagize izi Komite bo mu murenge wa Gahini bagera ku 161. Aya mahugurwa bayahawe n’umupolisi uyobora Polisi mu murenge wa Gahini, Inspector of Police (IP) Cyprien Uwitonze ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini Rukeribuga Joseph.
IP Uwitonze yibukije abahugurwaga indangagaciro n’amahame bigomba kubaranga, gukunda akazi bakora kandi bakagakora kinyamwuga baharanira ko imidugudu yabo itarangwamo ibyaha.
Bimwe mu byo yababwiye biri mu bikurura ibindi byaha biteza umutekano muke bagomba kwirinda no kurwanya birimo ibiyobyabwenge kuko uretse kuba byangiza ubuzima bw’ubikoresha, binatuma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana n’ibindi.
Yagize ati: “Muba mwabonye amahugurwa, mukarushaho gusobanukirwa ingaruka zabyo, mufite rero inshingano zo gukangurira abaturage kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza kugira ngo bashyjikirizwe ubutabera.”
Yabakanguriye kurwanya amakimbirane abera mu ngo kuko ari mu bidindiza iterambere ry’umuryango cyangwa rimwe na rimwe umwe akica uwo bashakanye, anabibutsa no kudahishira abakora ibyaha bitandukanye.
Yagize ati: “Umuryango uhoramo intonganya ntushobora gutera imbere kuko umwanya wo kuganira ibyabateza imbere bawukoresha batongana, yemwe ayo makimbirane iyo adakumiriwe hakiri kare bagera n’aho umwe yica uwo bashakanye. Ikindi kandi umuryango uhoramo intonganya abana babo ntibiga bityo ugasanga u Rwanda rw’ejo rurahazaharira.”
IP Uwitonze yasabye ba CPCs kurushaho kujya begera abaturage bagakorana bya hafi kugira ngo babashe kubona amakuru ashobora gutuma batahura kandi bagakumira ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke aho batuye. Anabakangurira kandi kujya bakorana n’izindi nzego zaba iz’ibanze n’iz’umutekano kuko aribyo bizabafasha gukumira ibyaha bitaraba aho batuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini Rukeribuga Joseph, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubw’ amahugurwa idahwema guha abagize komite zo kwicungira umutekano kuko bagira uruhare runini mu gukumira ibyaha.
Yagize ati: “Aya mahugurwa ni meza kuko yongera kwibutsa aba bagize uru rwego inshingano zabo, niyo mpamvu tubasaba gushyira mu bikorwa inama bagirwa bakunganira izindi nzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitaraba.”
Uyu muyobozi yanabasabye kujya bakangurira abaturage kwitabira gahunda za leta kugirango barusheho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange. Anabasaba no kujya bakangurira ababyeyi guha abana uburere bukwiye ntibate amashuri.

Kinyarwanda
English










