Mu gitondo cyo kuwa 22 Gicurasi mu masaha ya saa moya mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere Kayonza mu murenge wa Murundi, akagari ka Buhabwa, umudugudu wa Gakoma, Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo barindwi bamaze kwica imvubu.
Aba bagabo bateze iyo mvubu bakoresheje umugozi ukurura imodoka ndetse n’ibikoresho bya kinyarwanda harimo amacumu.
Nyuma yo kuyitega bahise bayibaga nabwo bakoresha imihoro n’amashoka aribwo bahise bafatwa na polisi bari mu gikorwa cyo kuyibaga bahita bajyanwa kuri stasiyo ya polisi ya Rukara aho bafungiwe by’agateganyo.
Bukomeza buvuga ko bagiye kubakorera idosiye kugira ngo bajyanwe imbere y’amategeko kuko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’urukiko
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza bukomeza buvuga ko ubu bwicanyi bw’inyamaswa butemewe n’amategeko bwaherukaga kuba umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe.
Mu ijambo rye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yaburiye abaturage mu guhagarika ibikorwa byo guhohotera izo nyamaswa ahubwo mu gihe zambutse parike bakihutira kwitabaza inzego zibishinzwe.
Yagize ati” izo nyamaswa ntabwo ari amatungo borora kandi tuzi akamaro kazo kuko nizo zitwinjiriza amadevize , ntago ari byo kurema amatsinda hanyuma bakajya kuzihiga kuko bitemewe n’amategeko”
Yongeyeho ati” abaturage turabasaba gutanga amakuru mu gihe babonye ibikorwa byangiza nk’ibyo, ikindi mu gihe izo nyamaswa zihungabanyije umutekano wabo bakabimenyesha inzego zibishinzwe kuko n’ubundi zisanzwe zifite abarinzi”
Aba baturage bica inyamaswa ngo iyo badahize imvubu bibasira imbogo kandi ubuyobozi butandukanye budahwema kubaha amahugurwa mu gukumira ubu bwicanyi ariko ikibazo ni abaturage bamwe na bamwe bafite imyumvire idahwitse.
Aba baturage bishe iyi mvubu bazahanwa n’ingingo ya 416 mu mategeko ivuga ko umuntu wese utwika, agatema ndetse akica n’inyamaswa binyuranyije n’amategeko akatirwa igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ndetse n’ihazabu y’amafaranga angina n’ibihumbi Magana atatu kugeza kuri miliyoni ebyiri z’amafara y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo.
Kinyarwanda
English











