Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kayonza: Abafite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwe kwita ku buzima bw’abakozi

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yagiranye ibiganiro n ‘ubuyobzi bwa sosiyete ifite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mirenge yo mu karere ka Kayonza ndetse n’abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge n’utugari bikorerwamo ubwo bucukuzi.

Ni inama yabaye Tariki 10 Ukwakira, ibera  ku biro by’isosiyete izwi ku izina rya Walfram Mining and Processing  Limited,  ifite ibikorwa by’ubucukuzi mu  mirenge ya Rwinkwavu, Murama, Mwili, Nyamirama na Kabarondo yose yo mu karere ka Kayonza.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assisatant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka.

ACP Kayijuka yasabye abayobozi b’iyi sosiyete  kujya bita cyane  ku buzima n’umutekano w’abakozi cyane cyane abinjira mu kirombe gucukura amabuye.

Yagize ati:”Ikintu mugomba kwitaho cyane ni ugukoresha abantu bafite ubwishingizi bw’ubuzima kuko mu birombe ntumenya aho impanuka izaturuka, ikindi kandi umucukuzi agomba kujya mu kirombe afite ibikoresho bimufasha mu kazi ke, nk’ingofero, itoroshi, ibikoresho byamwongerera umwuka igihe ageze ahantu kure, inkweto za bote(Boots) ndetse n’imyambaro yabugenewe(Amasarubeti)”.

Yanibukije  kandi  kujya bakorana na Minisiteri y’umutungo kamere hamwe na Rema kugirango habeho kubungabunga ibidukikije no kubirida.

Hari abantu bakunda kwitikira ijoro bakajya gucukura amabuye rwihishwa,abantu bazwi ku izina ry’imparata.

ACP Kayijuka yaboneyeho gusaba abayobozi b’imirenge ndetse na banyiri birombe  gukaza umutekano w’ahacukurirwa amabuye.

Yagize ati:”Mu minsi ishize twumvise ko hari abantu  batatu baje ari ninjoro bajya mu birombe gucukura rwihishwa, umwe biramugwira arapfa, babiri bararokoka,turabasaba ko mwafatanya mugakaza umutekano w’ahacukurirwa  amabuye abaturage ntibazongere kuhagera.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje asaba abayobozi kwegera abaturage bakabashishikariza akamaro ko kuba mu mirenge yabo harimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abakangurira kubabuza kujya bubakamo amazu cyangwa ngo baze kuharagira amatungo cyangwa ngo bibe amabuye ya banyiri  birombe.

ACP Kayijuka yanashishikarije ba nyiri birombe kujya babana neza n’abaturage, bakajya batanga akazi bahereye ku  baturage begereye ahakorerwa ubucukuzi.Gusa yabasabye kwirinda gukoresha  abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Barinda Joseph,umuyobozi wa Sosiyete ya  Walfram Mining and Processing  Limited yashimiye umuyobozi wa Polisi ku mpanuro yabahaye,asezeranya kuzazikurikiza uko zakabaye.

Isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Rwinkwavu Walfram Mining Company yatangiye ibikorwa byayo guhera mu mwaka w’1946, ikorera mu mirenge ya Rwinkwavu, Murama, Mwili, Nyamirama na Kabarondo. Kuru ubu iyi sosiyete ifite abakozi bagera kuri  570.