Kayonza: Abacuruzi bato bakorewe ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abanaKuwa kabiri tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza ifatanyije na Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere, basabye abakorera imirimo yabo muri Centres z’ubucuruzi za Kayonza barenga 60 kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye.
Ibi babibwiwe ubwo bari mu bukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, inama yabereye mu murenge wa Mukarange mu myumba cy'inama cy'akarere ka Kayonza.
Ibi biganiro byatanzwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha arikumwe na Mukashyaka Christine, umukozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu na Uwizeye Gisele ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri aka karere.
Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kayonza, yashimiye aba bacuruzi kubera ubufatanye bagaragariza Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, ariko ababwira ko inzira ikiri ndende bakwiye kongera imbaraga mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana rikomeje kugaragara mu miryango n’aho bakorera.
Yarababwiye ati:” Muri centres zitandukanye mukoreramo abana baracyakorerwa ihohoterwa, hari abaterwa inda bakiri bato bikabaviramo guta amashuri, ikibabaje ni uko hari bamwe muri mwe bahita babonerana aba bana baba barataye amashuri bakabashora mu mirimo ivunanye irimo kubikoreza imizigo ngo bayibagereze mu masoko. Nimuhaguruke rero mudufashe kuko uruhare rwanyu mu kurwanya icyo aricyo cyose kivutsa umwana uburenganzira bwe rurakenewe.”
Yababwiye kandi ko bakwiye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa, bagatanga amakuru igihe hari uwarikorewe no kwihutira kumugeza kwa muganga, dore ko mu bitaro bya Gahini na Rwinkwavu hari Isange One Stop Centers bagahabwa ubufasha.
Umukozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu witwa Mwenewacu Furaha Harriette yasobanuriye abari aho icyo ihohoterwa ari cyo ndetse n’itegeko ririhana, abasaba kugira uruhare mu kurwanya abakomeje guhohotera abana.
Yagize ati :”Mukwiye kuba ba ambasaderi aho mukorera n’aho mutuye mu guhindura imyumvire ya bamwe bakomeje guhohotera abana, baba ababasambanya bikabaviramo gutwara inda zitateguwe, ababakoresha imirimo ivunanye, n’ibindi byose bibangamira uburenganzira bw’umwana.’’
Uwizeye Gisele ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Kayonza, yavuze ko umwana ariryo shingiro ry’umuryango akaba n’umuyobozi w’ejo hazaza h’igihugu, buri wese akaba akwiye kugira uruhare mu kumurinda kugirango nawe azagire uruhare mu guteza imbere igihugu.
Aha yagize ati :’’Iyo umwana ahohotewe ejo hazaza h’u Rwanda haba hangiritse kandi ndizera ko buri wese muri mwe azi neza ko umutungo w’ibanze u Rwanda rufite ari amaboko y’abana barwo, mukwiye rero kurwanya uwo ariwe wese uhohotera umwana, mumenyesha inzego z’umutekano umuhohotera ndetse n’ushaka gukora ibindi byaha bityo tukagikumira kitaraba, tugakomeza kuba mu gihugu gitekanye.’’
Uyu muyobozi yasoje asaba aba bacuruzi gusenyera umugozi umwe, bakora ibikorwa byabateza imbere, ariko kandi banitabira umuco wo kuzigama.
Abacuruzi bacururiza muri santeri (centre) z’ubucuruzi zigera kuri 60 ziboneka mu karere ka Kayonza nibo bahawe ibi biganiro, aho batangaza ko basobanukiwe n’icyo ihohoterwa ariryo, bakaba bagiye kurushaho kurirwanya batangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira uwo ariwe wese uhohotera umwana.
Kinyarwanda
English











