Muri gahunda Polisi y’u Rwanda yihaye yo kurwanya no guca ruswa burundu, Polisi ikorera mu karere ka Kayonza, kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ugushyingo, yataye muri yombi abantu batatu aribo: Jacque Ayirwanda w'imyaka 38, Eric Rwanyanga w'imyaka 24 na Therese Ingabire w'imyaka 24, bazira gushaka guha ruswa abapolisi bari mu kazi kabo.
Igihe abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bari mu kazi kabo ka buri munsi nkuko bisanzwe,bahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Pulaki RAC 905 B ipakiye amakara. Babajije umushoferi wayo icyangombwa kimwemerera gutwara imizigo, ubusanzwe gitangwa n’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali, umushoferi w’iyi kamyo yarakibuze nuko agerageza guha abo bapolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri(20.000Frw) ariko ntibyamugendekera uko babyifuzaga kuko we nabagenzi be bahise batabwa muri yombi.
Aba uko ari 3 biyemereye ibyo beregwa banabisabira imbabazi, bagiriye abaturage muri ako karere kwirinda icyaha cya ruswa. kuri ubu bafungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Mukarange mugihe iperereza rya Polisi rigikomeje.
Kuri iki cyaha cya ruswa, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yashimiye aba bapolisi banze guhesha isura mbi Polisi y’igihugu no kwisuzuguza ubwabo bagafata aba banyacyaha.
Yagiriye inama abaturage b’aka karere by’umwihariko abashoferi n’abacuruzi kwirinda icyaha cya ruswa ndetse bakanafatanya na Polisi bayigezaho amakuru kugihe ku bacyekwaho kuyitanga.
IP Emmanuel Kayigi kandi yihanangirije abatuye ako karere by’umwihariko abashoferi ndetse n’abacuruzi kwirinda icyaha cya ruswa ndetse bakanafatanya na Polisi bayigezaho amakuru kubacyekwaho kuyitanga.
Kayigi yagize ati, “Kurwanya ruswa n’inshingano yaburi munyarwanda, ntabwo kuyirwanya bigomba guharirwa Polisi gusa. Iki cyaha kigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse izo ngaruka zikanagera ku baturarwanda muri rusange”.
Yakomeje asaba abatuye aka karere kimwe n’abandi mu ntara y’iburasirazuba kwirinda umuco w’inzira y’ubusamo, aho bamwe bahitamo gutanga ruswa kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo. Yakomeje avuga ko uyu ari umuco mubi kandi abakiwufite bagomba kuwucikaho kuko Polisi y’igihugu buri gihe iba iri maso guta muri yombi abatanga ruswa.
Kinyarwanda
English











