Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Urubyiruko rw’Abayisilamu rwakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Hamad Iyakaremye yagiriye inama abayisilamu bo mu karere ka Karongi kubaho mu kwemera kwa kiyisilamu ariko banirinda icyaha n’ikindi kitemewe n’amategeko.

Yabivugiye mu iganiro yahaye urubyiruko rw’Abayisilamu rugera ku ijana rurimo n’ururi mu biruhuko, aho yabibukije  ko aribo hazaza h’igihugu kandi ko bagoma kwirinda ubutagondwa mu bijyanye n’idini kandi bakagendera kure ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe.

Sheikh Iyakaremye yagize ati:” Ntihakagire ubayobya ngo muteshuke kugera ku burere n’iterambere mwifuza; kunywa ibiyobyabwenge  no gukoresha indi miti iyobya ubwenge , kwishora mu bikorwa by’ubutagondwa byose bihanwa n’amategeko.Nk’urubyiruko rw’u Rwanda, mube intangarugero nk’uko aribyo tubitezeho kandi mufatanye n’abashinzwe umutekano kurwanya ikinyuranyije n’amategeko cyose.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, SP Emmanuel Karuranga we yagiriye inama uru rubyiruko kuba intumwa zo gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe ku bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati:” Kwishora mu biyobyabwenge bifite ingaruka zitandukanye zirimo gufungwa, kuva mu  ishuri imburagihe ndetse bikabakururira no gukora ibindi byaha bitandukanye nk’ubujura, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu n’ibindi.”

Yabahuguye kandi ku icuruzwa ry’abantu maze abaha n’ingero z’amwe mu mayeri akoreshwa n’abacuruza abantu cyane cyane abakobwa baba bashaka kujyana mu bucakara ndetse no kubacuruza zimwe mu ngingo z’umubiri wabo.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) mu karere ka Karongi ndetse n’abaruyobora  mu mirenge igize akarere ka Karongi, aba bakaba bagiriye inama uru rubyiruko gufatanya nabo ngo bahuze imbaraga mu guteza imbere igihugu.