Trending Now

Karongi: Ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri burakomeje

Abanyeshuri 462 n’abarezi babo bo mu kigo cy’amashuri cya Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bakanguriwe kwirinda isano iyo ariyo yose bashobora kugirana n’ ibiyobyabwenge kuko bishobora kuba impavu yo kubura ejo habo heza igihugu kibifuzaho.

Ibi baganiro byatanzwe ku bufatanye n’ urubyiruko rw’abakorerabushake [YVCP] bo mu Karere ka Karongi muri gahunda bafite yo gukora ubukangurambaga bugamije kurinda abakiri bato kwijandika mu biyobyabwenge.

Umuyobozi w ‘ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake (YVCP) mu Karere ka Karongi Ntakirutimana Francois yabwiye aba banyeshuri ko aribo maboko igihugu gifite, bityo badakwiye kwishora mu biyobyabwenge ngo banyanyagize icyizere bafitiwe nk’ urubyiruko.

Yagize ati “ Nimwe mbaraga zitezweho gukorera igihugu mu minsi iri imbere, kuki twazipfusha ubusa tuzijyana mu bitwangiza? Twirinde ibiyobyabwenge kugira ngo turusheho gushimangira ko ari twe igihugu cyubakiyeho koko.”

Ntakirutimana yasabye aba banyeshuri gushyira imbaraga mu masomo bahabwa kuko ariyo azabagirira akamaro kurenza ibindi.

Ikindi yababwiye ko igihe bafite umwanya bakwiye kujya bitabira ibikorwa by’ubwitange bafasha abatishoboye aho kwirirwa bazerera nyuma y’ amasomo. “Gukora ibikorwa by’urukundo mufasha abatishoboye  byabarinda guhura n’ ababashuka muri cya gihe cya nyuma y’ amasomo.”

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kibirizi Mwumvira Mushari Albert yavuze ko kwigisha aba banyeshuri ari uguhozaho bitewe n’abo bagenda bahura nabo mu mayira igihe bataha bava ku ishuri.

Muri iki kigo cy’ amashuri ngo hagaragara abanyeshuri bishora mu kunywa inzoga z’ inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ibi ngo bigaragazwa n’ umwangavu w’ umunyeshuri kuri iki kigo bivugwa ko yabyishoyemo, bikamuviramo intangaro yo guterwa inda atateganyaga bitewe n’ ubusinzi.

Aha niho Assistant Inspector of Police Aimable Rutayisire wari uhagarariye polisi muri ubwo bukangurambaga ahera asaba abanyeshuri kugira uruhare mu kwirinda kuko kwishora mu biyobyabwenge aribo bigiraho ingaruka nyinshi.

Yagize ati “ Mugire uruhare rwo kwirinda ibibangiza kuko nimwe bigiraho ingaruka. Umwana muto cyangwa n’undi wese iyo ananiwe kwirinda akishora mu biyobyabwenge bisa no kwishora mu rupfu, muharanire kwirinda kandi murinde n’abandi.”

AIP Rutayisire yasabye aba banyeshuri kujya batanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababishoramo abandi bitewe n’ubushukanyi kugira ngo bajye bashyikirizwa inzego zibishinzwe bakurikiranwe.