Umusore witwa Sinzabakwira Amina w’imyaka 22 ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, nyuma yo gufatanwa ibiro 12 by’urumogi. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, umurenge wa Rubengera.
Polisi ikorera mu karere ka Karongi ivuga ko uyu musore yafashwe ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo gusaka ibikoresho by’umudamu wari waraye yibwe, hanyuma kuko Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko muri ako gace hari abasore banywa urumogi, uyu Sinzabakwira baramuhagaritse basatse mu gikapu yari afite bamusangana ibyo biro by’urumogi.
Sinzabakwira avuga ko yaruhawe n’umuntu arukuye ku Gisenyi ngo nawe arukuye muri Congo.
Nyuma y’uko uyu musore afashwe Polisi ikorera mu karere ka Karongi iravuga ko hagiye gufatwa ingamba zirushijeho zo kurwanya ibyo biyobyabwenge ndetse no kurwanya ibindi byaha muri rusange, ikanatangaza ko ubu ukomeje gushakisha aba bantu bakwirakwirakwiza urumogi muri aka karere.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, Chief Superintendent Paul Gatambira arashimira abaturage bagira uruhare mu gufata abanyabyaha, agakomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso, ngo ikaba itazigera yihanganira na rimwe abanywa n’abacuruza urumogi kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Gatambira akaba asaba abaturage kwitandukanya no kunywa ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge ngo kuko nta nyungu bakuramo kitari ukwangiza ubuzima ku babinywa ndetse n’igifungo ku babifatanywe.
Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.