Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Polisi y’u Rwanda yafashe ibintu byibwe Kompanyi y’Abashinwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ku itariki 6 Nyakanga 2015,yafashe ibikoresho bitandukanye byibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa  Nyamasheke na Karongi yitwa China Road and Bridge Corporation.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ibyafashwe ari : litiro 320 za mazutu, shamburayeri 40, ibiro 120 bya girise, litiro 60 z’amavuta ya moteri na Bandeferi 16.

SP Hitayezu yavuze ko byafatiwe mu modoka yari muri gare yo mu mugi wa Karongi mu kagari ka Kiniha, mu murenge wa Bwishyura ahagana saa yine za mu gitondo.

Yavuze ko ibyo bikoresho byafashwe  biturutse ku makuru Polisi yabonye ko bipakiwe muri iyo modoka yiteguraga kuva aho mu mugi wa Karongi yerekeza i Kigali.

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwari bwaratanze ikirego kuri Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ko yibwe bimwe mu bikoresho byayo ikoresha mu bwubatsi bw’umuhanda muri utu turere twombi.

Yavuze ko ubwo ibi bikoresho byafatwaga  abari babipakiye mu modoka batabonetse bakaba bagishakishwa.

SP Hitayezu yavuze ko ibyo bikoresho bimaze gufatwa byahise bishyikirizwa iyi Kompanyi, bikaba byarakiriwe n’umukozi wayo  witwa Bayigaba Athanase.

Yashimiye abatanze amakuru yatumye biriya bikoresho bifatwa kandi asaba baturage muri rusange kwirinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko no gutanga amakuru ku gihe yatuma hafatwa uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

Yagize ati:"Abantu bakwiye gukora aho gutega amakiriro n’amaramuko ku kwiba cyangwa ku kindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko".

Bayigaba amaze kubishyikirizwa yagize ati:" Ibi bikoresho byacu byibwe mu bihe bitandukanye  ariko tugitangira kubibura twahise tubimenyesha Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kandi dukomeza kugira icyizere ko izabifata none byabaye".

Yongeyeho agira ati:"Ababyibye bari bazi rero ko babihejeje, ntibyabahiriye rero kuko Polisi yacu iri maso.Ntaho ibisambo bishobora kuyicikira.Turayishimira  kuba yafashe ibikoresho byacu byari baribwe ikanabidushyikiriza  kandi twizeye ko izanata muri yombi ababyibye n’abagize uruhare mu kubyiba".

Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifashe ibikoresho byibwe iyi Kompanyi ikabiyishyikiriza kuko na none ku itariki 2 Gicurasi umwaka ushyize, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke yafashe litiro 850 za lisansi n’amajerekani 21 yarimo ubusa byari byibwe iyi Kompanyi y’Abashinwa bikaba nabyo byarayishyikirijwe.