Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Polisi yasabye abanyeshuri ba GS Nyengabo kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Muri gahunda ya polisi y’u Rwanda yo kurwanya no gukumira ibyaha, ku itariki ya 9 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Karongi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura basuye ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Nyengabo riherereye mu murenge wa Bwishyura, mu kagari ka Kiniha umudugudu wa Kiyovu, baganirira n’abanyeshuri bo muri icyo kigo 900 n’abarezi babo ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, n’inda ziterwa abangavu.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Bwishyura Munezero Trace, yatangiye ashimira Polisi ku biganiro n’inama zubaka iha abanyeshuri, byose bibakangurira kwirinda ibyaha bikunze kugaragara mu rubyiruko, asaba abanyeshuri n’abarezi babo kurya batungira agatoki Polisi abantu bose bazi bafite aho bahurira n’ibiyobyabwenge, ababicuruza, ababikoresha ndetse n’abashuka abana b’abakobwa bagamije kubashora mu busambanyi.

Yaravuze ati:” Ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi bityo bakamenya ibyaha bitandukanye, kuko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.”

Yasoje ababwira ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, aboneraho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Assistant Inspector of Police (AIP) Aimable Rutayisire ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu karere ka Karongi,  yabwiye abo banyeshuri n’abarezi babo ko ibiyobyabwenge n’ibyaha bibikomokaho bifata indi ntera, bityo kubirwanya bikaba bisaba uruhare rwa buri wese

Yarababwiye ati:”Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yongeyeho kandi ko ibiyobyabwenge ari ntandaro ituma abakobwa bakiri bato batwara inda zitateguwe, abasaba kwirinda kubikoresha ahubwo bakagaragaza ababigurisha bakabatungira Polisi agatoki bagafatwa.

AIP Rutayisire yasoje asaba abo banyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo, abasaba ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga, kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Nyuma y’ibi biganiro, muri iki kigo hashinzwe itsinda ry’abanyeshuri rigamije gukangurira abanyeshuri kurwanya Sida (Club Anti Sida) n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina