Abatuye umurenge wa Mushubati, mu karere ka Karongi basabwe kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’uburyo bayakemura.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 18 Mata 2017 mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Innocent Gakuru afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi kuri uru rwego (akarere), Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza.
Iyo nama bagiranye n’abo baturage bageraga ku 2000 yabereye mu kagari ka Bumba nyuma yo kwifatanya na bo mu gikorwa cyo gutera umuti wica nkongwa yangiza imyaka.
Mu ijambo Gakuru yagejeje kuri abo baturage yababwiye ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo kunywa ibiyobyabwenge, gusasegura imitungo, ubusinzi, ubuharike , gucana inyuma no kutuzuza inshingano ku bashakanye.
Yagize ati,"Iyo adakemuwe mu maguru mashya ateza umutekano muke mu muryango; kandi uko kumvikana guke kw’abawugize guhungabanya ituze ry’abaturanyi babo. Ni byiza rero kuyirinda; kandi igihe habaye ibibazo; dore ko bishoboka, bigashakirwa umuti mu bwumvikane."
Yagiriye inama abari aho yo kwitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati,"Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo abantu bafitanye no kubishakira umutu urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ufitiye akamaro buri wese kubera ko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose n’ingeri zose."
Mu kiganiro SP Kagenza yagiranye n’abatuye uwo murenge yagize ati," Umuryango urangwamo amakimbirane ntushobora gutera imbere kubera ko nta mahoro no kujya inama biwubarizwamo. Igihe abantu bagiranye ibibazo, bakwiye kubiganiraho mu mutuzo bagamije kubishakira umuti urambye, byabananira, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure ."
Yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge agira ati," Bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza by’umuntu ubinywa ku buryo nta cyo yimaririra. Bimutera kandi gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Murasabwa rero kwirinda kubyishoramo no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo mutungire agatoki Polisi y’u Rwanda ababikora."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yibukije abo baturage ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; hanyuma abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no guha Polisi amakuru atuma gikumirwa.
Kinyarwanda
English











