Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Polisi yakanguriye abaturage b’umurenge wa Gishyita kwirinda ibyaha

Mu nama yahuje Polisi, Ubuyobozi bw’umurenge wa Gishyita wo mu karere ka Karongi n’abaturage b’uyu murenge yabaye tariki ya 7 Mutarama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Gashanana Saiba, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha bitandukanye, ahubwo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu ku bikumira binyuze cyane cyane mu guhanahana amakuru ku gihe bagakomeza kwicungira umutekano.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo bijyanye n’umutekano muri uwo murenge kugirango hanafatwe ingamba zo kubikemura.

Gashanana yashimye imikoranire ya Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge mu bikorwa by’umutekano n’iterambere.

Yaravuze ati:”Gukumira no kurwanya ibyaha ni inshingano ya buri munyarwanda wese, ntabwo bigomba guharirwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano gusa, cyane ko abapolisi badashobora kubera hose icyarimwe. Dukwiye gufatanya n’izi nzego z’umutekano, twabona ahagiye gukorerwa icyaha tukagikumira kandi tukazigezaho amakuru hakiri kare aho biri ngombwa zigatabara.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yasabye abaturage ba Gishyita  gukura amaboko mu mifuka bagakora, bityo bagatandukana n’ ubukene.

Aha yaravuze ati:”Turashishikariza abaturage kwitabira umurimo no kuwukora neza, kuko bituma biteza imbere bo ubwabo, imiryango yabo ndetse bikanateza imbere igihugu.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi Superintendent of Police (SP) Emmanuel Karuranga, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko ngo ibyaha byinshi byiganje muri uyu murenge biterwa nabyo.

Yaravuze ati:”Hano muri Gishyita usanga hari abasore barangwa n’urugomo, kandi icyagaragaye ni uko baba banyweye ibiyobyabwenge. Turasaba buri muturage kuranga aho bicururizwa, bityo dufatanye kurwana uru rugamba, kuko ntabwo twagira abanyarwanda bazima igihe urubyiruko rwacu runywa ibiyobyabwenge, kuko  urubyiruko nibo bayobozi b’ejo, ntibavamo abayobozi rero barasabitswe n’ibiyobyabwenge.”

Mu bindi yabasabye, harimo kujya batanga amakuru y’imiryango ibanye nabi kugirango igirwe inama, ejo ayo makimbirane atazabaviramo gukubita no gukomeretsanya cyangwa kwicana nk’uko hari aho byagiye bigaragara, yabibukije kandi kubahiriza uburenganzira bw’umwana, barinda ko ahohoterwa cyangwa akoreshwa imirimo ivunanye ndetse abana bose bakajyanwa mu ishuri.

SP Karuranga yasoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abasaba ko buri wese yaba ijisho ry’umutekano, bagakaza amarondo kugirango bakumire ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.