Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Karongi: Polisi yaganirije abanyeshuri ba TTC Rubengera ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge

Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 7 Werurwe uyu mwaka, Polisi mu karere ka Karongi yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri ba TTC Rubengera ibabwira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge inabakangurira kubyirinda.

Uretse kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge, abo banyeshuri baganirijwe kandi ku buryo bakwirinda gutwara inda. Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’Abayobozi ndetse n’Abarezi b’abo banyeshuri.

Mu kiganiro yagiranye na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Karongi, Assistant Inspector of Police (AIP) Aimable Rutayisire  yabanje kubabwira no kubasobanurira icyo Ikiyobyabwenge ari cyo; aha akaba yarababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Bitesha ubwenge uwabinyoye; bityo agakora ibyaha bitandukanye  kuko ko nta bwenge n’umutimanama aba afite. Ntushobora gutsinda mu ishuri; cyangwa ngo ugire icyo wimarira mu buzima unywa ibiyobyabwenge. Mwirinde kubyishoramo niba mushaka ahazaza heza."

Yashimye abo banyeshuri kuba barashyizeho Amahuriro abiri yo kurwanya ibyaha; ni ukuvuga: iryo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’iryo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

AIP Rutayisire yakomoje ku bihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yaravuze ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Asoza ikiganiro yagiranye n’urwo rubyiruko, yabemereye imfashanyigisho bazifashisha mu bukangurambaga; ndetse abizeza ko azazibagezaho mu minsi iri imbere.

Indirimbo, imivugo n’ikinamico, ni bimwe mu byo abanyeshuri bakoresha mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibyaha.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’ishami ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Karongi, Udatsikira Herthie yabwiye abo banyeshuri ko bamwe mu rubyiruko bagenzi babo batwara inda bitewe no kunywa ibiyobyabwenge; ndetse ko bahura n’izindi ngaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; kureka ishuri no kuba ababyeyi imburagihe.

Udatsikira yabagiriye inama agira ati,"Mukwiye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera byemewe n’amategeko. Murasabwa kandi kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye kuko nta rukundo baba babafitiye; ahubwo baba bagamije kubashora mu busambayi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda."

Umuyobozi w’iri shuri, Mukiza Gervais, yashimye  abaganirije abo banyeshuri ku ngingo zitandukanye; abasaba gukurikiza inama bagiriwe; ndetse ageza icyifuzo ku batanze ibiganiro cy’uko bene ibi buganiro byaba kenshi.