Ku italiki ya 12 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera, akagari ka Gacaca,yafashe umusore ukekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga Kompanyi y’Abashinwa “Hunan Road and Blidge Construction Company Limited Group”(HRBCCLG), ikora umuhanda Gatsibo- Kayonza.
Ibikoresho byibwe bigizwe na Mudasobwa 2 n’ibikoresho byazo. Bikaba byaribwe n’umusore witwa Ndahayo Gilbert w’imyaka 27 y’amavuko warusanzwe ukorera iyi Kompanyi y’Abashinwa,nyuma akaza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko ba nyiri Kompanyi bakimara kubona ko bibwe ibikoresho byabo bahise batanga ikirego kuri Polisi ya Gatsibo.
Yagize ati”Abayobozi b’iyi Kompanyi bakimara kumenya ko bibwe bihutiye gutanga ikirego kuri Polisi ya Gatsibo bagaragaza ko uwo bakeka ari umusore ufite inkomoko mu karere ka Karongi wari umukozi wabo nyuma akaza gusezererwa kubw’imyitwarire idahwitse.’’
CIP Gasasira akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Gatsibo bw’ihutiye kumenyesha Polisi ikorera mu karere ka Karongi maze Ndahayo agatangira gushakishwa.
Yagize ati’’ Ibyuma bifata amashusho byari aho izi mudasobwa zibikwa byagaragaje umuntu winjiye yitwikiriye igikoti ajya aho bya bikoresho bibikwa kuko yari azi uko uburinzi bwaho bukorwa, ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bwahuje abakozi bubereka ayo mashusho bose bahuriza kuri Ndahayo, tugendeye kuri ayo makuru twatangiye iperereza mu gace uyu musore atuyemo kugeza afashwe n’ibikoresho bigafatirwa iwabo mu rugo.’’
Ndahayo Gilbert akimara gufatwa yahise ashyikirizwa ubuyobozi bwa Polisi ya Gatsibo kugirango Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rubashe gukurikiranira icyaha aho cya bereye.
CIP Gasasira asoza asaba abaturage, ibigo byaba ibya Leta cyangwa abikorera kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano aho ibyaha by’ubujura bigaragaye kugirango bikurikiranwe mu maguru mashya, ndetse akanasaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano kandi aho bishoboka bagakoresha ibyuma bifata amashusho kuko bifasha mu gutahura uwakoze icyaha.
English









