Muri iki cyumweru dusoje tariki ya 19 na 20 Kamena Polisi y?u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yafatanye abantu batanu ibicuruzwa bya magendu birimo inkweto, imyenda n?insinga z?amashanyarazi. Byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bikuwe mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, byafatiwe mu Murenge wa Gishyita.
Mu bafashwe harimo Nyinawumuntu Donatha w?imyka 32, Uwajeneza Rosine w?imyaka 30 bombi bafatanwe ibizingo 14 by?insinga z?amashanyarazi, Nzitukuze Elias w?imyaka 42 wafatanwe ibiro 40 by?inkweto za caguwa, Uwizeyimana Clarisse w?imyaka 28 yafatanwe ibiro 30 by?imyenda ya caguwa na Aisha Ary w?imyaka 49 yafatanwe ibitenge 100, ndetse n?undi umwe wahise utoroka hagafatwa ibiro 80 by?inkweto ze za caguwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bose bafashwe mu minsi ibiri ikurikirana mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abacuruza magendu.
Yagize ati ?Twari dufite amakuru ko umuhanda uva Rusizi werekeza Karongi imodoka ziwunyuramo inyishi zikunze kuba zirimo abantu bafite ibicuruzwa bya magendu cyane cyane bakabitwara mu mpera z?icyumweru (Weekend). Ubwo nibwo Polisi yashyize bariyeri mu tugari twa Cyanya na Ngoma two mu Murenge wa Gishyita imodoka yose ihageze cyane cyane izitwara abagenzi bakayihagarika bakayisaka ari nabwo bariya bantu bafatwaga usibye umuntu umwe wari ufite ibiro 80 by?inkweto za caguwa wasohotsemo agahita yiruka.?
CIP Karekezi avuga ko Uwajeneza Rosine, Nyinawumuntu Donatha na Nzitukuze Elias bafatiwe mu modoka imwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena, mugihe Uwizeyimana Clarisse na Aisha Ary n?undi umwe bari kumwe wahise acika bafashwe ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena.
Yagize ati ?Aba uko ari batanu bafashwe bavuze ko ibi bicuruzwa bya magendu bajya kubirangura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu kugaruka bakanyura mu nzira zitemewe mu rwego rwo kugira ngo badafatwa. Batubwiye kandi ko ibyo bicuruzwa bari babijyanye kubicuruza mu Mujyi wa Kigali.?
Umuvugizi wa Polisi yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza no gutunda ibicuruzwa bya magendu cyane cyane abitwikira iminsi bita ko ari iy?ikiruhuko (Weekend) bibeshya cyane.
Ati ?Hari abibwira ko mu mpera z?icyumweru(Weekend) Polisi idakora bakibwira ko iyo minsi ibiri bazayikoramo ibyo bishakiye batekereza ko Polisi iri mukiruhuko. Twagira ngo tubibutse ko Polisi itagira ikiruhuko iminsi yose n?amasaha yose irakora, ababitekerezaga rero basubize amerwe mu isaho kuko nta na rimwe izigera ibaha agahenge. Yongeye kwibutsa n?abashoferi kujya batwara abagenzi bazi ibyo batwaye byaba ari ibicuruzwa bakabanza kubereka umusoro wabyo mu rwego rwo kwirinda kuba abafatanyacyaha.?
Ibi bicuruzwa bya magendu byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ishami rya Karongi, mugihe bahanwa hakurikije icyo amategeko ateganya.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Kinyarwanda
English









